Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ishusho y’ibyigiwe mu nama ya gatanu yahuje aba minisitiri, uw’u Rwanda na RDC mu biganiro byo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na RBA, yasobanuye ko ibibazo by’u Rwanda na RDC bitagoye mu kubishakira ibisubizo, kuko hari ibintu bitatu byafasha mu kugarura amahoro mu buryo bworoshye birimo ubushake bwa politiki ku ruhande rwa RDC, kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika ubufatanye n’ingabo z’amahanga n’imitwe yitwaje intwaro.
Akomeza ahamya ko hakenewe cyane ubushake ku ruhande rwa RDC, ati” Mu by’ukuri, igisubizo cy’ibibazo mu Burasirazuba bwa RDC ntabwo bigoye iyo urebye dukeneye ubushake bwa politiki gusa, ubushake bwa politiki ku ruhande rwa DRC.”
U Rwanda na RDC ubwo baherutse i Luanda muri Angola basinye amasezerano yo gusenya umutwe wa FDRL yemejwe n’inzobere mu by’umutekano muri ibi bihugu bitatu, gusa Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko nubwo iyi myanzuro yasinywe gusa icyizere cyo kuyishyira mu bikorwa kikiri gike bitewe n’ubushake buke abonana intumwa za RDC.
Yagize ati” Nakubwiza ukuri ko icyizere ari gike. Ariko kuba ari gikeya ntabwo bivuze ko nta kizakorwa. Rwose twakwishima ari uko tubonye Congo na FARDC batunyomoje, hakagira igikorwa.
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko byemejwe ko bitarenze bitarenze tariki ya 26 Ukwakira, Angola izaba yateguye umushinga w’ibikorwa bigize gahunda yo gusenya FDLR, iyi gahunda ikazasuzumwa n’inzobere mu iperereza ku wa 30 Ukwakira 2024.





