Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe,kuri uyu wa Mbere, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya barimo Kazuya Nakajo w’u Buyapani na Mansour Ali Fahd Al Shahwani Al Hajri wa Qatar guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
U Rwanda n’Ubuyapani, bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse bifatanya ibikorwa mu ngeri zitandukanye .
Mu 2022, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda, yasinyanye amasezerano n’Ubuyapani binyuze mu kigo Mpuzamahanga cy’Abayapani JICA, ya miliyoni 20.3$, azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo bigeza amazi ku baturage, mu bice bitandukanye by’igihugu.
Aya masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani, binyuze mu kigo mpuzamahanga cy’abayapani JICA, ya miliyoni 20.3$, ni ukuvuga asaga miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo bigeza amazi ku baturage.
Muri 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame, yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.
U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo, birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi.
U Rwanda na Qatar nabyo umubano wagiye waguka mu bihe bitandukanye , wagiye ushimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu byombi.
Mu ugushyingo uyu mwaka, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yasuye u Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gukomeza gutsura umubano utajegajega ibihugu byombi bisanzwe bifitanye cyane cyane ushingiye ku bukungu no mu bubanyi n’amahanga.
Mu mwaka wa 2019, nabwo Emir wa Qatar yasuye u Rwanda aho hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bijyanye n’umuco, siporo n’ubukerarugendo.
U Rwanda na Qatar bahahirana mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere aho Qatar yagize uruhare rukomeye mu mushinga wose wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Karere ka Bugesera.
Uwo mushinga witezweho gutwara miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari zisaga 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda, kikazaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’icya Ethiopia.
Qatar Airways ifite imigabane ya 60% muri RwandAir, ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cyitezweho kongera urujya n’uruza rw’abagenzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.









