Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yongeye gushimangira ko icyemezo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, kigomba gufatirwa mu mwanzuro w’ibiganiro by’amahoro bya Doha bihuza AFC/M23 na Leta ya RDC.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, asubiza ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku munsi ubanziriza itangizwa ry’inama y’ibihugu bikize ku Isi ya G20 yabereye muri Afurika y’Epfo.
Perezida Macron yari yatangaje ko abona hakiri ubushake buke ku ruhande rw’ihuriro rya AFC/M23 ari nayo igenzura ikibuga cy’indege cya Goma, avuga ko ibyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwaga ku ruhande rwayo byo byakozwe.
Ni amagambo asa nayo yari yatangarije mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, yabereye i Paris mu Bufaransa, ku wa 30 Ukwakira 2025, ubwo yavugaga ko mu byumweru biri imbere, ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi byibura iminsi ibiri mu cyumweru.
Icyo gihe Minisitiri Amb. Nduhungirehe yari yagaragaje ko ingingo y’ifungurwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Goma ireba umutwe wa AFC/M23, ndetse ikwiriye kuganirwaho mu biganiro bya Doha biyihuza na Leta ya RDC.
Kuri iyi nshuro, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu nama yabereye i Paris, Perezida Macron ubwe yari yivugiye ko “ibisabwa” ngo ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwe bizaganirirwa i Doha ndetse byanemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa.
Ati” Perezida Emmanuel Macron ubwe yavuze ko ibisabwa kugirango hafungurwe icyo kibuga cy’indege bizaganirirwa i Doha. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa nawe yarabyemeje mu kiganiro n’abanyamakuru gisoza iyo nama, ashimangira ko ikijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kizaganirirwa i Doha.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwari ruhagarariwe muri iyi nama ndetse rutatangaje ibitandukanye n’ibyo byavuzwe.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bitagomba gutangwamo itegeko n’uruhande ruri muri iyo mirwano kandi rudafite icyo kibuga mu bugenzuzi.
Avuga ko ibi biganiro bigomba kwitabirwa n’ubuyobozi bw’uruhande rufite mu biganza ubutaka iki kibuga cy’indege giherereye.
Minisitiri Nduhungirehe avuga kandi ko abona ibisabwa na Leta ya Kinshasa ko ikibuga cy’indege cyajya mu biganza by’ikigo cya Régie des Voies Aériennes cya guverinoma ya Kinshasa bitandukanye n’ibyo Paris isaba ko iki kibuga cyajya mu biganza bya MONUSCO ku mwanya wa mbere na AFC/M23 ku mwanya wa kabiri.
Yongeraho ko mu gihe hari umutekano muke n’intambara mu Burasirazuba bwa RDC, gufungura inzira z’ubutabazi bisaba ko impande zombi zibanza kubahiriza agahenge kagenwe mu biganiro by’amahoro bya Doha.
Ati” Ntabwo ari amategeko ashyirwaho na Kinshasa ashobora gufasha mu ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma, ahubwo yo nihagarike ibitero bya buri munsi bikorwa n’indege z’intambara na ‘drones’, zigaba ibitero ku birindiro by’uruhande rufite ubugenzuzi kuri icyo kibuga, ndetse no ku basivili b’Abanyamulenge.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko ibi biganiro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23, bizaba hakurikijwe amasezerano y’i Doha yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2025, arebana no kugeza ubutabazi ku baturage, mu buryo butekanye.
Avuga kandi ko inzira zo gukemura iki kibazo zashyizweho ndetse hizewe nta gushidikanya ubuhuza bwa Qatar mu kugeza ku gisubizo gifatika.






