sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yatangije inama ya 3 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe

sangiza abandi

Mu Rwanda hari kubera Inama ya Gatatu ya Komisiyo ihoraho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, iyobowe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’impande zombi, mu rwego rwo gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama iri kubera Kigali Convention Centre, iyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, hamwe na Minisitiri w’Uburezi wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, uri i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye akamaro k’ubu bufatanye buhamye hagati y’ibihugu byombi ati: “Kuba uri hano ni ikimenyetso cy’umubano urushaho gukomera hagati y’ibihugu byacu, umubano ushingiye ku ndangagaciro dusangiye, ubumwe bwa Afurika, n’icyifuzo duhuriyeho cyo guteza imbere iterambere rirambye ry’abaturage bacu.”

Iyi nama ifatwa nk’urubuga rwo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yagiye asinywa mu bihe bitandukanye, no kunoza imikoranire mishya irimo iby’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi, ubuzima n’umutekano.

Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizongera gusinyana amasezerano mashya arebana no kwagura umubano w’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ishyirwaho ry’uburyo buhoraho bwo guhuza inzego zitandukanye z’ibihugu byombi.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bwarushijeho gukomera mu 2021, ubwo impande zombi zasinyaga amasezerano atanu y’ubufatanye mu by’ubuhinzi, uburezi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibidukikije.

Ibi byakurikiwe n’andi masezerano menshi yagiye asinywa, aho mu 2024 honyine hasinywe andi 30 ajyanye n’uburezi, ingufu, imiyoborere na serivisi z’imisoro n’ubwikorezi.

Mu bikorwa bifatika, Zimbabwe yohereje abarimu b’inzobere barenga 150 mu mashuri yo mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ubumenyi.

U Rwanda na Zimbabwe bisangiye umurongo umwe mu gushyigikira ubumwe bwa Afurika (Pan-Africanism) no gushyira imbere iterambere rirambye ry’abaturage. Ibihugu byombi bifite ambasade i Kigali no muri Harare, zafunguwe mu rwego rwo gutuma ubu bufatanye burushaho kugira imbaraga.

Photos:

[fluentform id="3"]