Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije n’abanyarwanda bafana Arsenal yo mu Bwongereza, mu birori byo kwishimira igikombe cya shampiyona yegukanye.
Ni ibiro bikomeye byabereye muri Kigali Universe kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, aho abafana b’iyi kipe bishimiraga igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza itwaye nyuma y’imyaka 22.
Iyi kipe ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, yahawe iki gikombe nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona, yatsinzemo Crystal Palace ibitego 2-1.
Uretse Minisitiri nduhungirehe, iyi kipe ikundwa n’abayobozi n’abanyacyubahiro batari bake, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayihebeye uretse gusa kuba umufatanyabikorwa w’u Rwanda, ahubvwo nk’ikipe ubwe agaragaza ko akunda cyane.








