sangiza abandi

Minisitiri Nsanzimana yaganiriye n’abanyamatorero ku miterere y’icyorezo cya Marburg

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’amadini n’amatorero ku miterere y’icyorezo cya Marburg, n’uburyo bafasha abayoboke mu kucyirinda.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Ukwakira 2024, gihuriza hamwe abayobozi b’amadini n’amatorere atandukanye yo mu mujyi wa Kigali.

Ikiganiro cyabo cyibanze ku gutanga ishusho y’uko indwara iterwa na virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda, kinagaruka ku ruhare rukomeye aba bayobozi bafite mu rugamba rwo gutsinda iki cyorezo.

Mu mabwiriza Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze mu minsi yashize, asaba amadini n’amatorero gushyira ingamba zo kwirinda Marburg ahasengerwa, ndetse no gutanga ubutumwa bukangurira abayoboke kwirinda iki cyorezo no gupima umuriro abantu bose binjira mu nsengero n’imisigiti.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwatangaje ko bibujijwe gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana azize icyorezo cya Marburg, mu nsengero no mu misigiti.

Ku itariki ya 27 Nzeri 2024, nibwo icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda, kuva ubwo hatangijwe ingamba zo kucyirinda no kwirinda ikwirakwizwa ryacyo, by’umwihariko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero no mu misigiti.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]