Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yasabye ko isuku yaba umuco mu bigo by’amashuri nk’ahantu hahurira umubare munini w’abantu, bizajya bituma biga neza kandi bafite ubuzima bwiza.
Ni ubutumwa yatanze ubwo yatangizaga gahunda ya FresheriKuIshuri, igamije kwimakaza isuku ma mashuri, yatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026.
Yasobanuye ko iyi gahunda ishamikiye kuyo Leta y’u Rwanda yatangije mu mwaka ushize igaruka ku Isuku Ahantu Hose ireba igihugu cyose, bityo iyi ikaba yaje nk’iy’umwihariko mu mashuri dore ko kimwe cya gatatu cy’Abanyarwanda babarizwa mu Burezi.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusuzuma uko isuku ishyirwa mu bikorwa mu bigo by’amashuri, ndetse no kwifatanya n’abanyeshuri mu bikorwa bitandukanye bigamije kubakangurira no kubatoza gukomeza kurangwa n’isuku no kuyigira umuco.
By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri rya GS Karembure, iyobowe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ari kumwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu, Urujeni Martine.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda yo yibanda ku isuku mu mashuri, aboneraho no gusaba abanyeshuri yasuye guharanira kurangwa n’isuku bahereye kuri bo ubwabo, ku mubiri no ku myambaro, bakayigira umuco uhoraho.
Ati: “Isuku si umunsi umwe, ni umuco. Ishuri ni isoko y’ubuzima: umunyeshuri usa neza, woze kandi wambaye neza atekereza neza.”
Yongeyeho ati: “Buri wese akwiye kujya yireba akibaza ati ubu koko ndi fresh?”
Yasabye abarezi kubera abana urugero rwiza muri uru rugendo rwo kwimakaza isuku kugirango nabo babarebereho.
Ati: “Barezi nimwe ntangarugero, iyo umunyeshuri aje mu ishuri nimwe areberaho.”
Minisitiri Nsengimana yibukije ko isuku igomba kuba umuco mu Banyarwanda bose, itagomba kuba gahunda y’umunsi umwe, asaba babyeyi kubigiramo uruhare, bategura neza abana mbere y’uko bajya ku ishuri.
Ati ” Iyo umwana avuye mu rugo umubyeyi agomba kubanza kureba ko umwana yiyuhagiye, afite umwenda udacitse kandi utanduye.”
Urujeni Martine, yavuze ko Umujyi wa Kigali usanzwe waratagije ubigenzuzi bugamije gusuzuma uburyo amashuri yimakaza isuku, bwatangiye kuwa 5 Mutarama 2026.
Biteganyijwe ko ubu bugenzuzi buzagera ku bigo by’amashuri 693 muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/26.
Ishuri rya GS Karembure ryatangirijwemo ubu bukangurambaga, riherereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga.
Iri shuri ryubatswe mu mwaka wa 2019 ku nkunga ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, rikaba ryigamo abagera ku 2460, biga mu mashuri abanza, icyiciro rusange, ndetse n’amashami ya MCE na PCB byahurijwe mu ishami y’imibare n’ubumenyi (Maths and Science, Steam 1&2).
Soeur Edithe Uwimbabazi uriyobora, yavuze ko uyu mubare munini usaba ibyumba bihagije bituma biga bisanzuye, ndetse n’abakozi b’isuku bahoraho by’umwihariko hakitabwa ku bwiherero kuko buhurirwamo na benshi.
Muri rusange ubu bukangurambaga bw’isuku bwa FresherikuIshuri hirya no hino mu gihugu bwitabiriwe n’Abayobozi batandakanye mu nzego z’uburezi batanga ubutumwa bugamije gukangurira abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’amashuri gukomeza kwita ku isuku.











