Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikwiye kuva ku rwego rwo kuba umuguzi w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ahubwo ikagira uruhare mu kuryubaka, kurikoresha no kungukira mu byo rikora.
Ibi yabivugiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ihuza abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikomeye izwi nka Unstoppable Africa 2026.
Iyi nama iberamo ibiganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika yabaye kuri uyu wa 21 Nzeri 2026, itegurwa n’umuryango wa Global Africa Business Initiative (GABI) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Masezerano Global (UN Global Compact)
Mu ijambo rye, Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko ikibazo Afurika ikwiye kwibazaho atari gusa uburyo yakoresha AI, ahubwo ko ari no kumenya abayubaka.
“Ikibazo si ugukoresha ubwenge buhangano gusa; ikibazo cyihutirwa ni ukumenya uwubaka AI n’uyitunga.”
Yagaragaje ko u Rwanda rumaze igihe rushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga, birimo umuyoboro mugari wa fibre optique, aho kuri ubu interineti ya 4G yageze ku bantu hafi ya bose ndetse hatangiye kugeragezwa iya 5G.
Yongeyeho ko u Rwanda rwamaze gushyira mu ikoranabuhanga serivisi za Leta zisaga 250, ndetse rukagira urubuga rw’igihugu rwishyurirwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko u Rwanda rwatangiye gushyiraho politiki n’amategeko bigamije guteza imbere AI mu buryo bwizewe. Yagaragaje ko mu 2023 rwabaye mu bihugu bya mbere muri Afurika byemeje gahunda ya National AI Policy, mu gihe muri Kamena 2026 Guverinoma yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (Al) hagamijwe gukomeza guteza imbere Ubwenge buhangano n’ikoreshwa ryabwo mu Gihugu.
Iyi National AI Agency, izaba ishinzwe guhuza ingamba, ubushakashatsi, iterambere no gukoresha AI mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibi byose bigomba kujyana no kugira ubushobozi bwo kugenzura amakuru n’ibikorwaremezo igihugu gikoresha.
“AI ntishobora gutera imbere ishingiye ku mabwiriza ngenderwaho (algorithms) gusa. Ikenera interineti iyigeza ku bantu, serivisi z’ikoranabuhanga ziyishyira mu bikorwa, ndetse n’amategeko ahamye.”
Yagaragaje ko kubona amashanyarazi n’ibikorwaremezo bihagije byo gutunganyirizaho AI ku giciro giciriritse bikiri imbogamizi zikomeye Afurika ihura na zo.
Ku bijyanye n’ubusugire mu ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rutavuga ko ibihugu bya Afurika bigomba kwigenga ku bufatanye n’amahanga, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukureba aho ibyemezo bifatirwa n’aho agaciro k’ikoranabuhanga kageze.
“Ubusugire si ukwihaza. Twakira ibigo mpuzamahanga kandi tuzi ko ubufatanye ari ingenzi. Icy’ingenzi ni aho ibyemezo bifatirwa n’aho agaciro kari.”
Yavuze ko Afurika ikeneye no gushora mu bantu bafite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga, ku buryo umunyafurika ufite igitekerezo cyiza ashobora kukivanamo igicuruzwa akakigeza ku masoko yo muri Afurika no ku Isi.
“Ntabwo dushaka kubyara abahanga bajya gukorera hanze gusa. Turashaka ko umunyafurika ufite igitekerezo cyiza ashobora kubaka igicuruzwa, agashinga ikigo, akakigeza ku isoko rya Afurika n’Isi.”
Dr. Nsengiyumva kandi yashimangiye ko Afurika ikeneye amategeko n’imikorere bihuriweho, kugira ngo ibigo by’ikoranabuhanga bitazajya bisubira mu nzira ndende zo kubona impushya muri buri gihugu.
Yashimangiye ko Afurika idakwiye gusaba kwishyingikiriza ku bukungu bw’ubwenge buhangano bw’abandi, ahubwo ko ikwiye kubaka ubwayo, mu buryo butekanye kandi bujyanye n’ibikenewe n’amahirwe bihari.










