Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasabye abanyenganda gushyira imbaraga mu kongera umusaruro uzikomokaho kugira ngo babashe kubyaza umusaruro Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika.
Minisitiri Sebahizi Prudence ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura inama ya Biashara Afrika, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024 yagaragaje ko u Rwanda rushyira imbaraga guha ikaze abashoramari kugira ngo bashobore guhaza isoko ry’imbere bityo basagurire n’Isoko Rusanjye rya Afurika.
Yagize ati” Mu nganda nkeya maze iminsi nsura, inganda zacu inyinshi nta nubwo zibasha guhaza isoko ryo mu Rwanda ubwaryo.” Akomeza ati “Kugira ngo rero dutangire kugemurira isoko nk’iri rigari ni uko tubasha kongera umusaruro. Icyo twitezweho ni ukumenya uko iri soko rikora ariko no kongera umusaruro.”
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byasinye amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika mu mwaka wa 2018. Mu bihugu 54 byamaze gusinya aya masezerano 48 nibyo byamaze kuyemeza burundu no gutangira kuyashyira mu bikorwa.
Aya masezerano yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi ku Mugabane wa Afurika.





