Nyuma yaho urwego ngenzuramikorere (RURA) rutangarije ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igiciro cya mazutu cyiyongereyeho 722 Frw, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, yasobanuye ko izamuka rya Mazutu nta ngaruka rigira ku ngendo rusange ndetse no ku biciro ku masoko.
Ibi biciro bishya byatangajwe kuri uyu wa Gatanu bigaragaza ko igiciro cya Mazutu cyiyongereyeho 722 Frw kiva kuri 2,205Frw cyariho kigera kuri 2,927 Frw mu gihe lisansi yo izakomeza kugura 2,938 Frw yari asanzweho.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yagaragaje ko Leta yakomeje gushyira nkunganire mu bijyanye n’ibiciro bya Mazutu kugira ngo igiciro kibe kiri hasi y’icyo ku isoko mpuzamahanga, kuko cyashoboraga kugera ku 3500 Frw.
Aganira na Radio Rwanda yagize ati“N’iki giciro gishya, kiri hasi cyane y’icyo ku isoko mpuzamahanga. Igiciro cya Mazutu cyarazamutse cyane ugereranyije n’igiciro twariho. Ushatse kureba ku giciro mpuzamahanga, cyakabaye kizamukaho nibura 60%.”
Uwihanganye kandi yagaragaje ko nta mungenge ku izamuka ry’ibiciro by’ingendo kubera akunganire ya Leta.
Ati“Nubwo ibiciro bya Mazutu byazamutse, imodoka zitwara abantu zikaba zikoresha Mazutu, nta biciro bizazamuka mu Gihugu hose. Biba kuko Leta ishyira imbaraga muri nkunganire ku giciro cya Mazutu no mu gutwara abantu”.
Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko izamuka rya Mazutu mu Rwanda rifitanye isano n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati,ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko ibikomoka kuri peteroli bitazabura ku isoko ry’u Rwanda.








