sangiza abandi

Minisitiri Uwimana yasabye abana b’abakobwa kwigira no kugena ejo heza habo

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abana b’abakobwa kwihesha agaciro no kwishakamo ibisubizo bakiteza imbere ndetse bakagena ejo heza habo.

Tariki ya 11 Ukwakira ni umunsi wahariwe kwizihizwaho umwana w’umukobwa. Mu kiganiro yagiranye na RBA Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yagaragaje ko uyu munsi ari umwanya wo kwibutsa abantu ko abana b’abakobwa bafite uruhare runini mu guhindura no kugena ahazaza habo. 

Ati “Abana b’abakobwa ni bo bafite uruhare runini mu kugena ejo heza habo, turabakangurira kutagira n’umwe ubatesha ayo mahirwe. Dufite imbogamizi nyinshi tugihura na zo cyane cyane muri iyi minsi twumva abantu batera abana b’abakobwa inda, bagata ishuri, turabasaba kwirinda abo babajya mu matwi kuko ni ubuzima bwawe uba utakaje.”

Yakomeje akangurira abana b’abakobwa kumva ko ari bo bafite urwo ruhare no kwirinda ibishuko ndetse yibutsa abantu ko gusambanya umwana w’umukobwa ari icyaha kidasaza kandi ko kuri ubu ari ikintu kiremereye umuryango Nyarwanda.

Ati “Ndakangurira Abanyarwanda kumva ko iyo usambanyije umwana icyo cyaha ntigisaza, mudufashe dukumire iki kintu gisa n’icyorezo cyadutse mu muryango Nyarwanda.”

Minisitiri Uwimana yasabye abakobwa kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye ndetse no kuba bafite abagore b’icyitegererezo bareberaho mu ngeri zitandukanye z’ubukungu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]