Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa kudasiga i Gabiro indangagaciro n’ubumenyi rwahawe, ahubwo rukabijyana mu miryango, ku mashuri, ku kazi no mu baturanyi, kugira ngo bibafashe guhangana n’ibishuko n’ibibarangaza birangwa muri iki gihe.
Ibi Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yasozaga Itorero Indangamirwa ryari rimaze ibyumweru rihugura uru rubyiruko ku ndangagaciro z’ubunyarwanda, amateka y’u Rwanda n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iri torero, Minisitiri w’Intebe yavuze ko urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe menshi yo guteza imbere igihugu, ariko ko rwanahura n’ibirangaza n’ibishuko bishobora kurubuza kugera ku ntego zarwo.
Yagize ati: “Kenshi muzasanga gukora igikwiye bizaba bigoye. Aho rero ni ho indangagaciro n’ubutore byanyu bizagaragarira.”
Yabibukije ko ibyo bahawe mu gihe bamaze i Gabiro bitagomba kurangirira aho, ahubwo ko bagomba kubibyaza umusaruro mu buzima bwa buri munsi.
Ati: “Muramenye iyo mpamba mwahawe ntimuyisige hano i Gabiro. Ahubwo muyitwaze aho mugiye mu miryango yanyu, ku ishuri, mu kazi, mu baturanyi banyu, ndetse n’ahandi hose muzajya.”
Minisitiri w’Intebe yabwiye uru rubyiruko ko rufite aho rushingira mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza, kuko rwamaze guhabwa ubumenyi n’indangagaciro zikwiye kururanga.
Mu byo bigishijwe harimo disipulini, kwihangana, gukorera hamwe no kuba inyangamugayo, ndetse banasobanurirwa amateka y’u Rwanda n’ibyo igihugu cyanyuzemo kugira ngo kigere ku iterambere ririho uyu munsi.
Yashimangiye ko izi ndangagaciro zigomba kuba umusingi w’imyitwarire y’urubyiruko mu buzima busanzwe, aho ruzakomeza gukura no gukora.
Ati: “Ibi byumweru mumaze hano, mwatojwe indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo: disipulini, kwihangana, gukorera hamwe, no kuba inyangamugayo.”
Yagaragaje ko uru rubyiruko rufite impano zitandukanye, ubushake bwo gutera imbere ndetse n’amahirwe menshi ugereranyije n’abarubanjirije.
Yavuze ko igihugu n’ababyeyi barwizera kandi biteze ko ruzakoresha neza amahirwe rufite kugira ngo rube indashyikirwa mu buzima bwarwo no mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Ibyo mukeneye byose kugira ngo mube indashyikirwa mu buzima bwanyu no mu gihugu cyanyu murabifite.”
Yasabye urubyiruko kuva muri iri torero rufite icyizere kandi rukagihindura imbaraga zarufasha kugera ku ntego zarwo.
Ati: “Ndifuza ko muva hano uyu munsi icyo cyizere tubafitiye mucyiyumvamo, kandi mukacyitwaza aho muzajya hose.”
Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16,ryari rimaze iminsi iminsi 40 ribera mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare i Gabiro, ryitabiriwe n’urubyiruko ruri mu byiciro by’abanyarwanda batuye mu mahanga,abarangije amashuri mpuzamahanga mu Rwanda,n’abandi batoranyijwe baturutse mu turere dutandukanye.








