sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yijeje Abanyarwanda gukorera igihugu atizigama

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yijeje Abanyarwanda ko azakora ibishoboka byose ndetse n’ibirenzeho kugira ngo asohoze neza inshingano yahawe na Perezida wa Peubulika, avuga ko icyizere yamugiriye kitazaraza amasinde.

Ni mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2025, nyuma yo kurahira no gushyira umukono ku ndahiro ye.

Dr Nsengiyumva yashimye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere, avuga ko azi neza uburemere bw’inshingano yashyizweho, kandi ko agiye gutanga umusanzu we wuzuye mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda no kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku cyizere yangiriye. Nkaba mbizeza ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye n’uruhare rwazo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Yongeyeho ko atazatesha agaciro icyizere yagiriwe, ati: “Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe, bityo Igihugu cyacu kibyungukiremo.”

Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko yiteguye kwitanga atizigama, agakorana n’inzego zose mu kugera ku ntego z’Igihugu. ati: “Nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita mbere na mbere ku bibazo by’abaturage, nzafatanya n’inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta Munyarwanda dusize inyuma.”

Yashimiye kandi abayobozi bamubanjirije ku bw’uruhare bagize mu rugendo rw’iterambere Igihugu kimazemo imyaka myinshi, anasezeranya gukomereza muri uwo murongo.

Ati: “Ndashimira ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije nk’uko bigaragarira buri wese uyu munsi. Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo nk’Umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.”

Dr Nsengiyumva ni Minisitiri w’Intebe wa karindwi u Rwanda rugize kuva mu 1994, akaba asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri uwo mwanya kuva mu 2017.

Uyu muhango w’irahira uri kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]