Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko intego u Rwanda rwubakiyeho yo kurengera urusobe rw’ibidukikije ari inzira yo guharanira kugera ku mahoro n’ubukire birambye.
Yabigarutseho mu butumwa yatangiye i Washington D.C, ubwo yifatanyaga n’Abayobozi bakuru ku rwego Mpuzamahanga, mu birori by’umusangiro hirya y’inama ishinzwe kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima ya ICCF International Conservation.
Mu bayobozi bitabiriye ibi birori harimo Perezida Daniel Chapo wa Mozambique, Visi Perezida Esperança da Costa wa Angola, hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, yavuze ko intego ikomeye u Rwanda rufite yo kurengera urusobe rw’ibidukikije ari uguharanira amahoro n’ubukire, binyuze mu kubungabunga uburyo karemano bufasha abaturage mu mibereyeho yabo.
Ati: “Amahoro n’ubukire bishoboka gusa iyo twitaye ku kubungabunga uburyo karemano bufasha abaturage bacu kubaho.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje imishinga igihugu cy’u Rwanda cyashyizeho ifasha mu kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima irimo nko ‘Kwita Izina’.
Yagaragaje ko Kwita Izina abana b’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, bimaze imyaka 20 bikorwa, nk’urugero rugaragaza ko u Rwanda rwashyize imbere kubungabunga inyamaswa binyuze mu bufatanye n’abaturage.
Ati: “Mu gihe gishize, ingagi zo mu misozi zari zigeze aho zishobora kuzima burundu. Ubu, kubera ibikorwa byacu byo kubungabunga ibidukikije, umubare wazo wariyongereye urenga 1,000 ni ukuvuga ko wikubye kane.”
Nyuma y’inama ya ICCF International Conservation, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yanabonanye na Senateri Chris Coons baganira ku ngingo zijyanye no kurengera ibidukikije.
Yanashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guteza imbere ibikorwa birambye byo kurengera ibidukikije.











