Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kayonza mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026, abashimira ubutwari bagize bwo kwisanira umuhanda uhuza Umurenge wa Gahini na Mwiri yo muri aka karere.
Uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, ubera mu Kagari ka Kahi, mu Murenge wa Gahini , mu karere ka Kayonza, witabiriwe n’abaturage , abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, uw’Ibikorwaremezo,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba , umuyobozi w’akarere ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa bo muri ka karere.
Ibikorwa byawuranze birimo gusana umuhanda uhuza Umurenge wa Gahini na Mwiri , ureshya na Kilometero 36 ariko ibirometero 19 byari byarangiritse mu rwego rwo korohereza abahinzi kugera ku muhanda munini no kugeza umukamo ku makusanyirizo y’amata.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yashimiye abaturage bawitabiriye by’umwihariko ku gikorwa cyo gusana uwo muhanda.
Ati ” Igikorwa cy’umuganda , ni uburyo bumwe, Abanyarwanda twabonye bwo kwikemurira ibibazo. Ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo. Iyo dukoze umuhanda nk’uyu, tuba tuwikoreye, tudategereje ko abantu bava ikantarange ngo bazaze babidukorere. Niyo mpamvu, imbaraga zacu zose, tuzazikoresha mu kubaka igihugu dufatanyije.”
Yakomeje agira ati ” […] , ibi dukoze hano, igikorwa cy’ubutwari. Tugomba rero gusigasira ubumwe, tugomba gusigasira uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.”
Dr. Nsengiyumva yashimiye abaturage uruhare bagize mu gutuma aborozi babona umuhanda uzabafasha kugeza umukamo ku isoko.
Ati ” Meya yahoze avuga ko uyu muhanda uzatuma amata agera ku ikusanyirizo, ni igikorwa cyiza . Hari ukuntu amata ava aho kororera, akagera ku ikusanyirizo yapfuye. Ariko iyo ahageze, agatunganywa, aborozi barunguka ariko natwe turunguka kuko tuyabona , n’abandi tugasangira amasoko amata yavuye hano. Ubu muba mugize icyo mumarira abandi banyarwanda batari hano.”
Inzara yavuzwe muri kayonza yakomojweho
Hashize iminsi mu karere ka Kayonza, hagaragaye ikibazo cy’inzara mu Mirenge ya Ndego,Rwinkwavu na Mwiri ndetse abaturage bamwe byavuzwe ko bagiye gushakira amaronko mu tundi turere.
Mu butumwa bwa Minisitiri w’Intebe, yavuze ko bidakwiye ko abaturage bakwiye kugera aho bataka inzara kandi ko ubuyobozi buhari kugira ngo ibibazo bihari bikemuke.
Ati ” Nk’abaturage n’abayobozi, dukwiye kwicara tukareba ibintu nka biriya ntibizongere kubaho. Ni ibintu bidakwiye kuba kandi mvuge ngo bitazongera kuba. U Rwanda aho turi ubu , ntabwo turi igihugu abaturage bari bakwiye kugira inzara. Kubera ko no mu bihugu byo hanze iyo byagize inzara turabifasha. Byaba bitangaje ko dushobora gufasha ibindi bihugu, abaturage bacu bakagira inzara. Ariko abaturage bacu, ntabwo ari abo gufashwa. Muri abaturage bo guhinga, bo gukora, mu kabona ibyo kurya, mukabona ibyo mugaburira imiryango yanyu. “
Yakomeje ati ” Turabizi neza ko iyo umunyarwanda agera aho ataka ngo arashonje, dukwiye gukora ku buryo buri muryango, buri mwana, abona icyo kurya.”
Dr. Nsengiyumva avuga ko muri aka karere habarizwa imishinga itandukanye igamije gufasha abahinzi kuhira ku buryo badakwiye kurumbya kubera kubura imvura.
Ati ” Nicyo gituma tugomba kwishakamo ibisubizo, tukagerageza kuzahinga tudategereje imvura gusa. biriya bintu byo kuhira, tugomba kubishyiramo imbaraga, ntabwo wakwizera ikirere gusa ngo uzabeho. ”
Minisitiri w’Intebe yabwiye abaturage ko mu gihe bahawe serivisi mbi cyangwa hari ibyo batishimiye mu buyobozi, hari urubuga rw’ikoranabuhanga bazifashisha bagaragaza ibitagenda mu mitangire ya serivisi.
Yasabye abaturage kandi kurangwa n’ubutwari,ubumwe n’iterambere kandi bakunda igihugu cyabo.
Uyu muganda usoza ukwezi, ubaye mu gihe ku munsi w’ejo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wahariwe Intwari z’igihugu .










