Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasuye ahari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ya II, rwitezweho gutanga amashanyarazi agera kuri megawati 43,5.
Minisitiri w’Intebe yasuye uru rugomero kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo, agaragarizwa aho imirimo yo kurwubaka igeze, anasobanurirwa ibice bizaba bigize uru rugomero.
Uretse gutanga amashanyarazi urugomero rwa Nyabugogo ya II, runafite ikigega kizajya gifata amazi yifashishwa mu bikorwa byo kuhira imyaka, biteganijwe ko iki kigega kizatanga amazi yo kuhira hafi hegitare ibihumbi 20.
Urugomero rwa Nyabarongo II rureshya na metero 48 (157 ft) z’ubujyejuru na metero 228 (748 ft) mu burebure, rukaba rufite ubushobozi bwo gufata metero kibe 846,000,000.
Uru rugomero ni runini cyane kuko rukora ku turere dutatu aritwo Kamonyi, Gakenke na Rulindo.
Uyu mushinga wubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Bushinwa, hashingiwe ku masezerano yasinywe muri Gashyantare 2020.
Amasezerano y’ubwubatsi n’amasoko yahawe ikigo cya Sinohydro, cyita ku mashanyarazi ya Leta mu Bushinwa, aho uzatangwaho asaga miliyoni 214 z’Amadorari yatanzwe na Exim Bank y’Ubushinwa.
Ibikorwa byo kubaka byatangiye muri Mata 2021 bikaba biteganijwe ko bizasizwa mu Ukuboza 2025.







