Minisitiri w’Intebe yibukije abashoje amasomo mu ishami ry’ubuvuzi muri UGHE ko atari iherezo ry’urugendo, ahubwo ari intambwe ikomeye bateye bava mu kwitegura berekeza mu gukora inshingano.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya Kaminuza ya UGHE, wahujwe no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 70.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro kiyi Kaminuza i Butaro, mu Karere ka Burera, witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya UGHE, Dr Jim Yong Kim, Umuyobozi Mukuru, Dr. Cotton n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Abahawe impamyabumenyi barimo 30 barangije muri porogaramu yo gutegura abaganga bafite ubumenyi bwimbitse mu buvuzi no mu micungire y’ubuzima rusange (MBBS–MGHD) ndetse na 48 barangije icyiciro cya kabiri cy’amasomo mu gutegura inzobere mu micungire n’ishyirwa mu bikorwa rya serivisi z’ubuzima ku rwego mpuzamahanga, Masters of Science in Global Health Delivery (MGHD).
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yashimiye abasoje amasomo, abibutsa ko bagiye gutangira inshingano zikomeye.
Ati “Iyi ntambwe mugezeho ishushanya imyaka yo gukora cyane, kwitwara neza ndetse n’icyerekezo cyo gukorera abaturage. Uyu munsi muvuye ku kwitegura, mujya mu cyiciro cy’inshingano.”
Yakomeje agaragaza ko kuri ubu Isi n’u Rwanda rudasigaye hugarijwe n’ibibazo bigendanye n’ubuzima birimo indwara zibyorezo zigenda zivuka, ibura ry’abakozi mu nzego z’ubuzima, ubushobozi mu by’imari, ibi byose bikeneye ibisubizo bifatika.
Yagaragaje ko gukemura izo mbogamizi bidasaba gusa ubumenyi bwo kwa muganga, ahubwo bisaba no gusobanukirwa ibijyanye n’ubuzima haba mu gutanga serivisi no no gufata ibyemezo ku rwego rw’ubuzima.
Yongeye gushimangira ko iterambere rya Afurika rishingiye ku kugira inzego z’ubuzima zikomeye n’abazikoramo bafite ubumenyi n’indangagaciro, ari na yo mpamvu u Rwanda rukomeje gushora imari mu burezi bwo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubuvuzi.
Ati “UGHE ni ikigo cy’Abanyafurika gifite intego rusange ku Mugabane. Kuba abanyeshuri bahari uyu munsi bakomoka mu bihugu birindwi bya Afurika n’igihugu kimwe cy’i Burayi, bigaragaza ubumwe, impano n’intego bihuriyeho yo gukomeza kunoza uburyo bw’ubuzima ku mugabane wacu.”
Yijeje abasoje amasomo ko u Rwanda ruzahora ari iwabo, aho baturuka hose, anabasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, inshingano n’umutima wo gukorera abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof. Philip Cotton, yavuze ko abarangije amasomo muri iyi kaminuza bahawe ubumenyi buzabafasha mu guharanira ko Abanyarwanda, Abanyafurika n’abo mu bindi bihugu bagira ubuzima bwiza binyuze mu kubegereza ubuvuzi.
Prof Cotton kandi yashimye ubuyobozi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa bakomeje gufasha UGHE kugira ngo itange uburezi bufite ireme kandi bukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima.
Ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe. Turashimira abadushyigikiye n’abatwizeye kugira ngo tube tugeze kuri uyu munsi w’ibyishimo, twishimira abarangije amasomo muri UGHE.”
Iki gikorwa cyashojwe no gushyikiriza ibihembo by’ishimwe abanyeshuri babaye b’indashyikirwa bitwaye neza kurusha abandi mu mashami atandukanye.
Muri uyu muhango kandi Madamu Jeannette Kagame yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro ashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere uburezi, ubuzima, uburinganire ndetse n’ubumwe mu Banyarwanda.




