Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yibukije abayobozi ko bakwiye kumenya neza ibibazo abaturage bahura nabyo no kubikemura ku gihe, by’umwihariko nk’urwego rw’ubuhinzi rukunze guhura n’ibibazo kandi rufatiye runini abaturage.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Mbere, mu nama yahuza abayobozi b’inzego za Leta zo ku rwego rw’Igihugu n’izo mu nzego zegerejwe abaturage, ifite insanganyamatsiko igira iti ” Umuturage ku isonga.”
Iyi nama yiswe “Central and Local Government Meeting” iri kubera Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ingamba za Leta, ndetse no gukurikirana imyanzuro yagiye ifatirwa mu zindi nama.
Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe, Dr.Justin Nsengiyumva yagarutse ku ngingo z’ingenzi zikwiye gushyirwamo imbaraga harimo no kuba abayobozi bagomba kumenya ibibazo by’abaturage no kubikemura ku gihe.
Yatangaje ko ibi bibazo bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi, rukunze guhura n’imbogamizi zishobora gutuma abahinzi bagira igihombo ndetse bikagira ingaruka ku kwihaza mu biribwa mu gihugu.
Yagize ati “Dufashe urugero nko mu buhinzi, twese tuzi imbogamizi uru rwego rukunze guhura nazo, kandi ari rwo rufatiye runini benshi mu baturage bacu.
Mu bice bimwe by’Igihugu abahinzi bahura n’ikibazo cy’amapfa mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, abandi bakagira imvura nyinshi cyane mu gihembwe cya kabiri, yangiza imyaka, igateza abahinzi igihombo, ndetse ikanatuma tutihaza mu biribwa.”
Dr. Nsengiyumva yakomeje asobanura ko imbogamizi nk’izi ziri kwiyongera kubera imihindagurikire y’ikirere, bityo abayobozi bagomba kwitegura guhangana nazo.
Yavuze ko kuba hafi y’abaturage ari uburyo bwo kumenya neza aho ikibazo kiri no kugishakira ibisubizo.
Ati “Iyo mwegereye abaturage, muba mushobora kumenya imirenge yibasiwe n’amapfa, mukamenya ahabaye imyuzure, mukamenya abahinzi batabona inyongeramusaruro ndetse mukamenya n’abatarabashije guhingira ku gihe.”
Minisitiri w’Intebe yanashishikarije abayobozi gutanga inama ku baturage ku buryo bakoresha imbuto nziza, gukangurira abaturage kwitabira gahunda zose zibateza imbere, ndetse no gutangira amakuru ku gihe aho abayobozi ubwabo batabashije gukemura ikibazo ku rwego rwabo, kugira ngo Leta itange ubufasha.
Yibukije ko gukorera hafi y’abaturage bitareba gusa urwego rw’ubuhinzi, ahubwo ko ari inshingano z’inzego zose z’ubuzima bwabo.
Ati “Buri muyobozi wese agomba kumenya uko abaturage ayoboye babayeho kandi akihutira gushakira ibisubizo bifatika ibibazo bahura nabyo.”









