sangiza abandi

Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Afurika yashimye ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga n’Afurika, Rt. Hon Baroness Jennifer Chapman mu rugendo arimo mu Rwanda, yagiriye urugendo mu Ntara y’Amajyaruguru, asura Ikigo cy’Ishuri cya GS Kirebe TSS cyo mu Karere ka Gakenke ,ashima ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Ni urugendo rwari rugamije kureba uruhare umushinga uterwa inkunga na Leta y’ubwongereza LIFT (Learning and Inclusion For Transformation Programme) ugira uruhare mu gufasha MINEDUC kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta. 

Umushinga LIFT mu byo wibandaho harimo kugarura ku ishuri abana baritaye no kunoza ireme ry’uburezi byumwihariko mu rurimi rw’icyongereza hibandwa ku guhugura abarimu no gutanga ibitabo bitoza abana gusoma icyongereza ku banyeshuri bari ba mashuri abanza. 

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’ibanze REB, Dr Mbarushimana Nelson, agaruka ku ruzinduko  rwa Ministri Jennifer Chapman, yavuze Ubwongereza busanzwe ari umufatanyabikorwa mwiza ,aho bufasha kuzamura ireme ry’uburezi. 

Ati “ Muri bimwe dukorana nabo, ni uko binyuze mu mahugurwa y’abarimu, ibitabo bijyanye n’integanyanyigisho, dufatanyiriza hamwe kugira ngo umwarimu abashe kwigisha neza amasomo y’ingenzi ndetse n’umunyeshuri nawe abashe kurangiza umwaka wa gatatu azi gusoma, kubara no kwandika.”

Yakomeje agira ati “ Yishimiye uburyo ki umushinga LIFT ushyirwa mu bikorwa cyane cyane iri shuri yasuye. Igihari ni ugukomeza gukorana n’abari gushyira mu bikorwa uyu mushinga kugira ngo za ntego zo gukomeza iteze imbere umwana uzi gusoma ,kubara kwandika kugirango azabashe kurangiza umwaka wa gatatu , arangize n’uwa kane.”

Umuyobozi w’umushinga LIFT , Silas Bahigansenga, yavuze ko usibye kuzamura ireme ry’uburezi , unafasha kugarura mu ishuri abana baritaye.

Ati “turimo kwita ku bintu bibiri , icya mbere ni ukuzamura ireme ry’uburezi mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu mashuri abanza ariko no gufasha kugaruka abavuye mu ishuri, abadashoboye kugaruka mw’ishuri tubafasha kwiga imyuga kugira nabo bazagire iterambere.”

Umuyobozi wa GS Kirebe TSS Nsabimana Albert yashimye ko Ministiri Jennifer Chapman wabasuye, anashima uburyo uyu mushinga ugira uruhare mu kugarura abana ku ishuri bari bararivuyemo.

Ati “ Icyo kudufasha kugarura abana bari bararitaye kiri gukorwa kandi kiri gutanga umusaruro kuko twatangiye umwaka w’amashuri , hashize ukwezi dutangiye. Mu bana 14 twabonaga bataye ishuri, twasoje umwaka badakoze ikizami gisoza umwaka, abagaruwe mu ishuri ni umunani. Abandi turacyabashaka kandi dufite ikizere ko bazagaruka kandi bakiga neza.”

Binyuze muri uyu mushinga, ufite intego yo ku garura abana bataye ishuri 10.000 bo mu turere turindwi ukoreramo.

Kugeza ubu LIFT imaze kugarura ku ishuri abagera ku bihumbi bitanu (5000) bari  barataye ishuri muri iki gihembwe cy’umwaka w’amashuri mu bigo 800 ukorana nawo.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response