Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryatangaje ko ryafashe abantu babiri bakekwaho gucuruza no kuranguza urumogi.
Ibi byabaye ku wa 23 Mata 2026 aho abafashwe ari umugore w’imyaka 43 y’amavuko n’umugabo wa 34 bakaba barafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga Akagari ka Kigabiro,Umudugudu wa Karwiru aho aba bombi bafashwe bafite ibiro 2 by’urumogi n’udupfunyika 250 twarwo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yasobanuye ko bakimara gufatwa umugore yemeye ko urumogi ari urwe mu gihe umugabo yari umukomisiyoneri wamushakiraga abakiriya akamuhemba.
Aba bombi bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko uyu mugore acuruza urumogi kandi amaze igihe kirekire abikora.
CIP Gahonzire yavuze ko nyuma yayo makuru bari bamaze guhabwa n’abaturage polisi yatangiye iperereza bakaza kumufatira mu cyuho.
Yagize ati “ Nyuma y’amakuru twahawe n’abaturage abapolisi bamufatiye mucyuho afite uru urumogi arushyiriye abakiriya yari yarangiwe n’uriya mukomisiyoneri wari buhembwe amafaranga ibihumbi bine”.
Yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutunga aho bategereje gukorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe n’amategeko.
CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru abakekwa bagafatwa mbere y’uko batangira gukwirakwiza urumogi mu baturage.
Yavuze ko ibyo abaturage bakoze ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza iri hagati y’abaturage na Polisi ndetse bikanashimangirwa n’uko abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge.
Yasabye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye, bityo ko bakwiye gushaka ibindi bakora byabateza imbere.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw.








