Minisiteri ya Siporo yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cya serivisi mbi zirimo izishingiye ku icuruzwa rya kawa ndetse n’iza resitora bitangirwa muri Stade Amahoro.
Ni nyuma y’ibitekerezo bitandukanye, binenga imitangire ya serivisi zijyanye n’icuruzwa ry’ibyo kunywa no kurya muri Stade Amahoro, byatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu banenze izi serivisi, bakomoje ku byo babonye ku mukino wa gicuti wahuje APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025.
Darrell Kofkin, Umwarimu muri Kaminuza ya Westham mu Bwongereza yasangije ubutumwa abamukurikira kuri X, avuga ko atanyuzwe n’imitangire ya serivisi y’ibyo kunywa no kurya muri Stade Amahoro, kandi bwari ubwa mbere ayikandagiyemo.
Mu butumwa bwe yashimye uburyo Stade Amahoro yashyizwemo ibifasha uwahageze kunyurwa n’umukino birimo na murandasi yihuta gusa anenga itangwa rya serivisi z’ibyo kunywa.
Ati “Ni ubwa mbere nsuye Stade Amahoro . Ni nziza, internet yihuta, iradufasha rwose. Ikibabaje ni itangwa rya serivisi zo mu runywero. Iminota 30 utegereje ikawa y’ibihumbi bine, kandi imashini iyikora yapfuye, nta na ‘burger’ n’imwe wahabona.”
Si uyu gusa kuko na Kabagambe Ignatius usanzwe ari umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda yagize icyo avuga kuri serivisi ikwiye gutangirwa muri Stade Amahoro.
Ati “Icyo kunywa n’icyo kurya (snacks) muri Stade Amahoro ntabwo bitangwa neza. Abafana bazindukirayo, bagatinzwa na serivisi mbi bahabwa. Ababyeyi bazana abana. Abantu 45 bakabaye ari ubucuruzi bwagutse. Ariko izi serivisi ntaho zatugeza.”
Yavuze ko kuba abafana bagera muri Stade Amahoro kare, bakahava batinze bikwiye kubonwa nk’amahirwe y’ishoramari rikwiye kubyazwa umusaruro binyuze mu kubakira neza.
Undi ati “Mu by’ukuri nanjye naratunguwe kandi byica isura nziza y’Igihugu. Mu by’ukuri abantu bagomba kubazwa inshingano.”
Inkuru zerekeye serivisi mbi muri Stade Amahoro zigendana n’ibiciro byaho bivugwa ko bihanitse cyane.
Mu minsi yashize, umunyamakuru David Bayingana yagaragaje ko ibiciro by’ibyo kunywa muri Stade Amahoro by’umwihariko ikawa bikabije kuba hejuru.
Mu butumwa icyo gihe yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati “Abategura imikino muri stade mudutabare. Yego iby’uko Ukraine yatumye ibiciro bizamuka twarabyemeye, idolari riradusarana turihangana, none se na Capuccino itubere umutwaro muri iki gihe cy’imbeho.. Ibaze Capuccino ya 8000 Frw muri Stade Amahoro, mushyire mu gaciro pe.”
MINISPORTS yinjiye mu kibazo cya serivisi nkene muri Stade Amahoro
Nyuma y’ubutumwa butandukanye bunenga serivisi zidashyitse muri Stade Amahoro, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yijeje ko bagiye gukurikirana iki kibazo.
Ati “Turi gukorana bya hafi n’ubuyobozi bushya bw’ikigo kizacunga Stade Amahoro kugira ngo kizibe iki cyuho. Serivisi zo muri Stade Amahoro zigomba gutangwa neza mu buryo bwose.”
Yongeyeho ati “Turashimira ibitekerezo byatanzwe ku bimaze gukorwa.”
Si ubwa mbere abantu banenga serivisi nkene zo muri Stade Amahoro aho bamwe bavuga ko iyo uhageze ushaka icyo kurya ushobora kugerwaho warambiwe, bityo hakwiye kugira igikorwa bigahinduka.
Thank you for feedback and it is unfortunate that you did not get the service that should normally be expected at Amahoro Stadium.
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) August 18, 2025
We are closely working with the new management company to ensure that this gap is adressed.
Hope to see you & your son soon at Amahoro Stadium





