sangiza abandi

Miss Naomie yakoze ibirori bibanziriza kumurika igitabo

sangiza abandi

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yakoze ibirori bibanziriza igikorwa cyo kumurika igitabo cye cya mbere yise “More Than a Crown”, mu Kinyarwanda bisobanura “Ibirenze Ikamba”.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Kanama 2025, ni bwo Miss Nishimwe Naomie yakoze ibi birori binogeye ijisho byo kuganuza abantu batandukanye ibikubiye mu gitabo cye. Ni igikorwa cyabereye kuri resitora ya Meraki Residence, iherereye Kimihurura.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe be barimo abo bahuriye mu Itsinda rya Mackenzies, ndetse uyu mugore yari ashyigikiwe n’abarimo n’umugabo we, Michael Tesfay.

Nishimwe Naomie ni we Nyampinga wa mbere mu Rwanda ugiye gusohora igitabo kigaruka ku buzima bwe bwite. Abandi babikoze ni Sonia Rolland, ufite inkomoko mu Rwanda, wabaye Miss France na Peace Kwizera wabaye Igisonga cya Mbere muri Miss Rwanda 2016, ariko we wandika ibitabo bigenewe abana.

Urugendo rwa Miss Nishimwe Naomie rwo kwandika Igitabo ‘More than a crown’

Mu itangazo rirarikira igikorwa cyo gusohora igitabo cye, Miss Nishimwe Naomie, aherutse gushyize hanze, yavuze ko igitabo cye gikubiyemo inkuru z’ubuzima bwe zitigeze zimenyekana haba mbere na nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, zirimo ibihe bikomeye yaciyemo n’uburyo yongeye kwiremamo icyizere.

Ati “Igitabo cyanjye gikubiyemo ibintu byose nifuza ko hari umuntu wari kuba yarabimbwiye nkiri muto.”

“Ni igitabo kigenewe buri wese wigeze kwibaza ku gaciro ke mu buzima, cyane cyane mu Muco Nyarwanda aho ibyifuzo n’amategeko ya sosiyete bishobora kukuremerera.”

Muri iki gitabo, Miss Nishimwe Naomie avuga ubuzima bwe mu byiciro byinshi bitandukanye birimo icyo mu muryango, kuba icyamamare, kongera kwiyakira nyuma y’ibibazo, kwiyubaka, ndetse n’ubushake bwo gusangiza ubutumwa bw’ihumure n’icyizere urubyiruko Nyarwanda by’umwihariko mu bakobwa.

Umugabo wa Miss Naomie, Michael Tesfay, yamushimiye ku mbaraga n’ubwitange yandikanye iki gitabo

Ati “Kureba uburyo Naomie yashyize umutima we wose muri iki gitabo byanteye ishema. ‘More Than a Crown’ ni indorerwamo ku rubyiruko rwinshi rukeneye ubutwari, kwiyakira no kongera kwizera ejo hazaza.”

Uretse inkuru y’ubuzima bwe, igitabo cya Miss Nishimwe Naomie kandi gikubiyemo amafoto y’ubuzima bwe atarigeze ajya hanze.

Photos:

[fluentform id="3"]