Nyaminga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yamuritse ku mugaragaro igitabo aherutse gushyira hanze yise ‘More Than a Crown’ mu birori byitabiriwe n’inshuti, abavandimwe na benshi mu banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025, mu nyubako ya Kigali Convention Center.
Byitabiriwe n’umugabo we Michael Tesfay, abo mu muryango we barimo umubyeyi we n’abavandimwe be, inshuti ndetse n’abandi biganjemo abanyuze muri Miss Rwanda.
Mu ijambo rye, Miss Nishimwe yavuze ko yishimira ko yabashije kwegeranya ibitekerezo, bikabyara igitabo ‘More Than a Crown’ bishatse kuvuga ‘Ibirenze kwambikwa Ikamba’, ndetse avuga ko iri zina yagihaye rifite igisobanuro kimbitse.
Ati” Hari Naomie mbere yo kwambara Ikamba, hari Naomie ufite ikamba na Naomie nyuma yo kwambara Ikamba, kwambara iri Kamba byari nk’igihe runaka ariko kidasobanura uwo ndiwe wese, rero nashakiye iki gitabo izina mpuje ibyanditse muri iki gitabo byose.”
Yavuze ko iki gitabo yacyandikiye buri wese muri sosiyeti wibazwaho cyangwa ubonwa mu buryo butari ukuri ndetse agaruka ku buzima bwe byumwihariko yashatse kwerekana muri iki gitabo.
Nishimwe avuga ko muri iki gitabo hari ibice yandikanye amarangamutima menshi n’ibindi yandikanye ibyishimo kuko bimwibutsa aho Imana yamukuye.
Ati” Hari ibice byari bigoye kubyandika kuko byansabaga gusohora amarangamutima, hakaba n’ibindi bice nanditse nseka kuko binyibutsa aho Imana yankuye.”
Umugabo wa Nishimwe Naomie, Michael Tesfay yavuze ko Naomie ya musa gihe ko afite igitekerezo cyo kwandika igitabo mu gihe cy’ukwezi mbere yuko agitangira ndetse bamaze gukora ubukwe nibwo yatangiye kumwereka ibitekerezo yari yarakusanyirije hamwe.
Ati” Ni ibihe nakunze, kumva inkuru ze n’urwibutso byo mu bwana bwe, niga byinshi ku buzima bw’umwana w’umukobwa wabaye Nyaminga w’u Rwanda ndetse akaba n’umukobwa nakunze.”
Yavuze ko nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe we na Nishimwe bahuye n’ibibazo by’ubuzima, ndetse mu kugerageza kumufasha yasanze yizeye Imana cyane, bimuhamiriza ko ariwe mugore nyakuri yifuzaga.
Muri iki gitabo More Than A Crown, Miss Naomie yasangije kimwe mu byaranze urugendo rwe mu gihe yari yambaye Ikamba rya Nyaminga w’u Rwanda, aho yasabwe n’umuyobozi wari ubashinzwe(Prince Kid) ko bajyana muri Togo, ku butumire bw’umuntu atari azi, ariko uyu mugambi ukaza kwitambikwa na Nyina.
Nyuma yuko uyu mugambi udakunze, Nomie avuga ko uyu wari umushinzwe yamurakariye ndetse akamara igihe kinini yaramwirengagije bikaba bimwe mu byamuteye agahinda.
Muri uyu mugoroba abagore batandukanye barimo Mutesi Jolly, Karene Bugingo, The Keza n’abandi basangije ubuhamya butandukanye bugamije kwigisha no gukangurira urubyiruko kuba abanyembaraga.
Muri iki gikorwa kandi abarimo Miss Mutesi Jolly, yaguze ibitabo 100, avuga ko yageneye Naomie akazabyifashisha mu rugendo rwe rwo kumenyekanisha iki gitabo ‘More Than a Crown’.
Abitabiriye ibi birori kandi bataramiwe n’abahanzi barimo Ruti Joel ndetse n’ababyinnyi ba Sherrie Silver Foundation bafatanyije na Nishimwe kwishimira intambwe yateye.







