Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko Ikawa y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2025, yinjriije u Rwanda akabakaba kuri miliyari 219 Frw ( Miyoni 150 $).
NAEB ivuga ko aya mafaranga yavuye muri toni 28,860 za kawa zoherejwe mu mahanga.
Iki kigo kivuga ko uku kuzamuka k’umusaruro w’ikawa kuri mu murongo wo kugera ku ntego Igihugu gifite, y’uko muri 2029 , aho ikawa izaba yinjiza Miliyoni 192 z’Amadorali ya Amerika, avuye muri toni 32,000.
NAEB ivuga ko umubare w’ikawa yoherejwe mu mahanga wiyongereyeho 39 % ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024, mu gihe amafaranga yinjijwe yiyongereyeho 65%.
Iki kigo kivuga iri zamuka ryatewe no kwiyongera kw’ingano y’ikawa yoherezwa mu mahanga, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rikomeje gushyirwa mu kongera umusaruro no mu gushakisha amasoko mashya.
NAEB igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 23 860 z’ikawa idatunganyijwe, rwunguka asaga miliyoni 148,6 z’amadolari ya Amerika, akabakaba miliyari 216 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe umwaka wa 2024, rwoheje toni 17.142 z’ikawa zinjirije Igihugu miliyoni zisaga 89.8 z’amadolari.
Impuzandengo y’igiciro cy’ikilo cy’ikawa y’u Rwanda cyazamutseho 19 % mu 2025, kigera kuri madolari 6.2 ni ukuvuga asaga ibihumbi 9 frw ku kilo, ugereranyije na 2024.
Nubwo ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga mu 2025 yari hafi kungana n’iyoherejwe mu 2019, aho yageraga kuri toni hafi 23,400, amafaranga yinjijwe mu 2025 yo yageze ku rwego rwo hejuru kurusha ayo ari yo yose yabayeho mu mateka y’u Rwanda.
Mu 2025, abahinzi binjije impuzandengo 900 frw ku kilo cy’ikawa , arenga kure igiciro fatizo cya 600 frw ku kilo cyashyizweho na NAEB nk’igiciro gito ntarengwa abaguzi bagombaga kuguriraho abahin





