U Rwanda rurakataje mu kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kubika amakuru y’abaturage, kuyasesengura no gufasha inzego gufata ibyemezo byihuse ndetse no gutanga ubuvuzi bwihuse ku baturage.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikoranabuhanga mu buvuzi, ibikoresho bigezweho, ubufatanye bw’abaganga mu kuvura abaturage byihuse ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry’iyakure byafashije u Rwanda kugabanya impfu z’ababyeyi bapfaga babyara ku kigero cya 30% mu 2025.
Ibi byagarutsweho ku wa 30 Nzeri 2026 mu Nama Nyafurika ku Ikoranabuhanga mu Buvuzi (Africa Health Tech Summit) iri kubera i Kigali, ihuriza hamwe inzobere mu buzima n’ikoranabuhanga ziganira ku buryo ryakwihutisha serivisi z’ubuvuzi muri Afurika.
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 4000 barimo abaturutse mu bihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika n’abandi baturutse mu bindi bihugu byo ku Isi.
Umugabane wa Afurika ukomeje guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi aho kuri ubu habarirwa abajyanama b’ubuzima barenga miliyoni ebyiri badakoresha ikoranabuhanga ndetse n’ibigo nderabuzima birenga ibihumbi 100 bidafite umuriro na interineti.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragarije abitabiriye iyi nama ko muri iki gihe isi yose ihanganye n’ikibazo cy’ubuke bw’abaganga, ikoranabuhanga ari kimwe mu bizafasha gukemura iki kibazo, ndetse avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda iyi gahunda yatangiye kandi iri gutanga umusaruro.
Yagize ati “ Imibare y’abagore bapfa babyara yaragabanyutse kuko mu mwaka ushize wa 2025 impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanyutseho 30%. Byatewe n’uko kubona amakuru y’ababyeyi batwite byorohejwe ku buryo abafite ibibazo bakurikiranwa hakiri kare.”
Dr. Butera kandi yavuze ko igikenewe kugira ngo ubuvuzi bugera ku batuye uyu mugabane wa Afurika bose ariko hakwimakazwa ikoranabuhanga mu buvuzi kuko roifasha mu kumenya amakuru afasha mu gufata ibyemezo muri uru rwego.
Yagize ati “ Ikoranabuhanga rigufasha kumenya amakuru, ukabasha kumenya uko wita ku murwayi ku buryo bwihariye bigatuma ubasha kwita ku murwayi ku buryo bwihariye ugendeye ku burwayi afite n’amakuru abuvugaho.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rukoresha ubuvuzi bwa kure, aho abaganga b’inzobere bashobora gufasha bagenzi babo bari ku bindi bitaro. Iyi gahunda imaze gufasha abagore 13 bari bafite ibyago byo gupfa babyara.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yashyizeho National Health Intelligence Center, Ikigo gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’ubuzima kugira ngo afashe mu gufata ibyemezo no kunoza serivisi.
U Rwanda kandi ruri kuva ku buryo amakuru y’ubuzima abikwa ku mpapuro, rigana ku buryo abikwa mu ikoranabuhanga kandi akaboneka igihe akenewe.
Hakoreshejwe uburyo bwa Irembo, kugeza ubu abana bavuka, abangana na 63% bavukira kwa muganga bahita bandikwa mu irangamimerere, mu gihe impuzandengo yo ku mugabane wa Afurika iri kuri 44%.











