Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko inyungu yarwo yageze kuri miliyari 413 Frw mu 2025, angana n’izamuka rya 15,6% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ibi babitangaje ubwo iki kigo cyari mu mu kiganiro n’abagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko .
RSSB ivuga ko kimwe mu byatumye inyungu yiyongera, ari ishoramari RSSB yakoze ku Kibuga cya Kigali cya Golf, aho ryatumye agaciro k’ubutaka bugikikije kiyongera.
Ubuyobozi bwa RSSB bwavuze ko bunafite gahunda yo gukomeza gukora ishoramari mu bikorwa birimo amahoteli no gutunganya ibikomoka ku biti .
Mu 2024 , RSSB yavugaga ko inyungu y’uru rwego yageze kuri miliyari 361,7 Frw .
Ingano y’ishoramari rya RSSB yageze kuri miliyari 2846 Frw mu 2024/25 bisobanuye inyongera ya 16,7% ugeranyije n’umwaka wabanje, naho urwunguko ku gishoro rwageze kuri miliyari 361,7 Frw muri uwo mwaka.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yatangaje ko mutungo wa RSSB wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ugera kuri miliyari 3000 Frw muri Kamena 2025.
Mu myaka itanu ishize, ibigo by’ubuvuzi bikorana na RSSB kuri Mutuelle de Sante byavuye kuri 953 bigera kuri 1182, na ho ibikorana na RAMA biva kuri 810 bigera kuri 1152.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, aheruka gutangaza ko bafite gahunda yo gukomeza kwagura ishoramari mu nyubako.
Yagize ati “Hano ni hamwe mu ho dutekereza ko dukeneye kuzamura imikorere, nubwo hari impinduka mu bijyanye n’imishinga ishyirwa mu bikorwa, haracyagaragara gukererwa, gutinda gutangira, gutinda gusoza, bijyanye yaba ari ubushobozi bwo kubikurikirana, ariko n’urwo rwego rw’imyubakire rukeneye kongera umusasuro.”





