Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya bato 1903 bari bamaze amezi icyenda bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Umuhango wo kubakira wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu ,Dr Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z’umutekano.
Muri aba 1903 barimo 40 bazahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), n’abapolisi 178 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze aho bari no kwigira kaminuza mu mashami anyuranye.
Abatorojwe Gishari bari abanyeshuri 1748 ariko abasoje ni 725 kuko 23 batabashije gusoza kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi ndetse n’imyitwarire mibi itaranga indangagaciro za Polisi y’Igihugu.
Aba bose bahawe amasomo abaha ubumenyi mu kazi kabo ka gipolisi harimo gukoresha intwaro,imyotozo , ikinyabupfura , akarisisi ,imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze mu baturage ,amategeko , ubufatanye bw’abaturage na Polisi, umutekano wo mu muhanda n’andi.
Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye byo kubura umutekano bityo bakwiye guhora babizirikana.
Ati” Ndifuza Kandi kwibutsa ko urugendo rw’amateka igihugu cyacu rwatwigishije ko dukwiye guhora dushyize umutekano imbere. ”
Yakomeje agira ati” Kuko twawubuze bihagije, tubona n’ingaruka zabyo . Imyaka 31 ishize , abanyarwanda twafatanye urunana, bituma igihugu cyacu kiba urugero rwiza, no gutera imbere bizira gusubira inyuma.”
Dr Biruta yabasabye kuzarangwa n’imyifatire myiza mu kazi bagiyemo.
Ati” Ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza no gukorera hamwe nk’Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati ” Kugira ngo dukomeze iyo nzira y’iterambere, dusabwa gusigasira umutekano w’u Rwanda, binyuze mu kugira Abapolisi bahagije , Kandi bakora kinyamwuga, bafite ubumenyi, n’imyifatire myiza bikomoka ku mahugurwa nk’aya dusoza uyu munsi n’andi atandukanye ahabwa abapolisi.
Yabasabye Kandi kuzafatanya n’izindi nzego barwanya ibyaha bitandukanye bibangamiye abaturage .
Ati ” Uyu munsi turishimira ko umutekano wifashe neza muri rusange ariko hari ibyaha bibangamiye abaturage birimo ubusinzi, ingaruka zabwo, ubujura, gukubita no gukomeretsa no gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda , n’ibindi mufite inshingano zo gukumira no kurwanya kugira ngo umuturage dushinzwe akomeze kuba mu gihugu yishimiye.”



































