sangiza abandi

Mu Murenge wa Kinyinya hafunguwe irerero rizafasha abana b’ababyeyi bakora ububumbyi

sangiza abandi

Mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, hafunguwe ku mugaragaro Irerero ry’abana bato rya Murama (ECD Murama), ryitezweho gufasha ababyeyi bakora ububumbyi kubona aho basiga abana babo ku manywa, bityo barusheho gukora imirimo yabo batekanye.

Iri rerero ryubatswe ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bamazemo ukwezi bya “Police Army Month”, bagamije guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kububakira ibikorwa remezo bitandukanye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, Charles Havuguziga, avuga ko iri rerero rije gukemura ikibazo cy’abana babaga bari kumwe n’ababyeyi babo mu mirimo y’ububumbyi, bikagira ingaruka ku mibereho yabo.

Ati “Ni irerero ryubatswe kugirango dukemure ikibazo cy’abana bato babumba hamwe n’ababyeyi babo hano muri iki gishanga mubona, baragenda bagakura ibumba hepfo hariya bakaza kubumbira muri aya mazu, ukabona ari ibintu bidasa neza bitewe nuko abana birirwa mu ibumba ugasanga bafite ikibazo cy’isuku nke, bakagira ikibazo cy’uburwayi bunyuranye.”

Yakomeje avuga ko iri rerero rizafasha ababyeyi aho kugirango birirwane n’abana aho mu gishanga no mu mazu babumbiramo, bazajya babajyana mu irerero bagire umutekano ndetse banigishwe.

Ati” Twagirango twite ku burere bw’abana, abana bave mu cyondo, bave mu ibumba, hanyuma nitubazana mu irerero tuzabaha ibyibanze kugirango bakure neza, mu rwego rwo kubarinda imirire mibi n’igwingira, ariko by’umwihariko kubitaha mu bijyanye n’ubwenge.”

Yakomoje ku barezi bazifashishwa mu kwita kuri aba bana, ati ” Dufite abarezi tuzahugura nubwo basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze, ariko tunafite n’umubyeyi hano uri mu zabukuru wize ibintu bijyanye no kwita ku bana b’incuke n’abana bo mu marerero, yemeye kudufasha nk’umukorerabushake.”

Umurerwa Colitilde, utuye mu Kagari ka Murama, yavuze ko bari bafite irerero risanzwe ariko ritari ryujuje ibisabwa.

Ati “ Twagiraga ikibazo cy’ubushobozi buke, amashuri y’inshuke arahenze yigenga, ariko kuberako twabonye irerero ry’umudugudu, abana bacu bari kwiga neza biradushimishije. Irerero ryari rihari ariko ntago ryari rimeze neza, ariko ubu biradushimishije kuba batwubakiye irerero rijyanye n’igihe.”

Yongeyeho ko nk’ababyeyi baharerera bazajya bakora ibishoboka byose bagakomeza kuhafata neza no kwitabira kuhajyana abana babo.

Ati” Twebwe tuzakomeza turisigasire neza, tujye tuza mu bihe bimwe na bimwe tuhakore amasuku nk’ababyeyi, kandi twiteguye kujya tuzana abana bacu mu gitondo tukaza no kubatora.”

Mukeshimana Ariane, ni umwe mu babyeyi bakorera ububumbyi muri ako gace, yagaragaje ko iyi ECD ari igisubizo kuri bo no kubana babo.

Ati “Iyi ECD igiye kuduhindura, igiye kubarinda kuzerera, twakoraga turi kumwe nabo twumva bitubangamiye ariko twabonye ahantu tubarerera turumva bidushimishije.”

Iri rerero rya Murama rije ryunganira andi marerero asaga 74 ari mu Murenge wa Kinyinya, arimo ayo mu ngo (Home-Based ECDs), aya mu bigo by’amashuri, n’ayubatswe ku bufatanye bw’imiryango itandukanye.

Nk’uko imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Kamena 2025 ibigaragaza, abana bari hagati y’imyaka 3–6 mu Rwanda bagera kuri 1,156,590, biga mu marerero arenga 31,000. Leta yihaye intego yo kugeza amarerero ku rwego rwa 65% mu midugudu yose bitarenze umwaka wa 2029, nk’uko biteganywa muri gahunda ya NST2.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]