Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje mu myaka 23 ishize igipimo cy’ubukene mu Rwanda cyagabanyutse ku kigero cya 33% aho yagaragaje ishusho y’iterambere rirambye n’aho u Rwanda rugeze mu nzira yo kurwanya ubukene.
Mu byo yagejeje kubari bakurikiye umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026.
Minisitiri Yusufu Murangwa, yatanze ishusho y’aho u Rwanda rugeze mu myaka 23 ishize rurwanya ubukene no gukomeza mu mujyo w’iterambere rirambye.
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko mu 2003 igipimo cy’ubukene cyari kuri 60% mu gihe mu 2026 igipimo cy’ubukene kigeze kuri 27% bisobanuye ko cyagabanyutse ho 33%.
Ku bijyanye n’icyizere cyo kubaho mu Rwanda, Minisitiri Murangwa yagaragaje ko mu myaka 23 ishize cyari hasi cyane kuko cyari ku myaka 50, mu gihe mu 2026 cyazamutse kikagera hafi ku myaka 70 yo kubaho bisobanuye ko kiyongeyeho imyaka 20.
Ku bijyanye n’amashanyarazi Murangwa yagaragaje ko naho yiyongeye kuko mu 2003 abaturage bari bafite umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo bari munsi ya 5% mu gihugu hose mu gihe mu 2026 ubu abawufite bageze hejuru ya 80% mu gihugu hose.
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko mu myaka 23 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero kirenze icyari kitezwe kuko kuva mu 2003 ubukungu bw’u Rwanda bwiyongeyeho 7.5% buri mwaka.
Murangwa yagaragaje ko ari igipimo kiza ku Rwanda kuko ubusanzwe ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ubukungu bwiyongera ku gipimo kiri hagati ya 5-6% buri mwaka.
Minisitiri Murangwa kandi yagaragaje ko gahunda igihugu cyihaye zirimo gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2, n’iy’icyerekezo cya 2050 zizasiga ubukungu bw’u Rwanda bugeze ahashimishije.
Yavuze ko gahunda ya NST2 izarangira mu 2029 izasiga ubukungu bw’u Rwanda bugeze ku kigero cya 9.3% buvuye kuri 7.5% buriho ubu.
Yusuf Murangwa, yagaragaje ibintu bine biramutse bikozwe neza byatuma u Rwanda rwihuta mu iterambere.
Icya mbere yagaragaje ni ikijyanye n’imikoranire. Yavuze ko imikoranire mibi ituma hari imishinga myinshi idatanga umusaruro wakabaye ugerwaho, bigatuma igihugu kigwa mu gihombo.
Yabwiye Perezida Kagame ko ikibazo cy’imikoranire muri Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) aribo bagomba kukitaho ndetse amwizeza ko bagiye kubikurikirana bigahinduka vuba.
Ikibazo cya kabiri yavuze ni ikijyanye no kunoza akazi, avuga ko gisaba imbaraga nyinshi muri Leta ndetse no mu bikorera. Yagaragaje ko serivisi nyinshi zitangwa muri leta no mu bikorera ziba zitanoze.
Yagize ati “Ntabwo dushobora kwihuta tutanogeje ibyo dukora.”
Icya gatatu yavuze ko ari ukwihutisha akazi, kuko ibintu bitinda, bigatuma muri leta hari amafaranga menshi aba ari mu mishinga ntabyazwe umusaruro ku buryo amafaranga yari gukoreshwa uyu munsi, akoreshwa nyuma y’imyaka itanu yarataye agaciro.
Icya nyuma ni ukubyaza umusaruro amahirwe menshi leta itanga, asaba abikorera kuyabyaza umusaruro. Yavuze ko hari abasura u Rwanda bakishima, ariko bakavuga ko nta bindi bintu byo kugura bahabona n’ibyo bahakorera bikaba ari bike.
Yavuze ko hari aho leta yashatse amasoko ya Made in Rwanda hanze, ibyo bihugu bikaba bishaka ibintu byinshi bivuye mu Rwanda ariko ko hari ikibazo cy’umusaruro muke wo kujyana muri ayo masoko hakiyongeraho n’ikindi kibazo cy’ubuziranenge.









