sangiza abandi

Mu Rwanda hagiye kubera umuhango wo gutangiza ihuriro ryiga ku kwihaza mu biribwa

sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwakira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Ihuriro rya Afurika ryiga ku kwihaza mu biribwa (Africa Food Systems – AFS Forum), ubwo hazaba hizihizwa imyaka 20 imaze ibayeho.

Uyu muhango wo gutangiza iri huriro uteganyijwe ku wa 31 Werurwe 2026, ukazabera mu nyubako ya Kigali Convention Center ni mu gihe Ihuriro nyir’izina riteganyijwe muri Nzeri 2026.

Abategura iri huriro batangaje ko uyu muhango wo gutangiza uzagaragaza intambwe nini Afurika imaze gutera mu myaka 20 ishize mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, kunoza uburyo bwo gutunganya no gukwirakwiza ibiribwa, ndetse no guteza imbere iterambere rirambye.

Uzaba kandi ari umwanya wo gutegura ibiganiro bizabera mu ihuriro rikuru riteganyijwe nyuma.

Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi baturutse hirya no hino ku Isi harimo abahanga udushya, abarimu muri za kaminuza, ibigo by’iterambere, amahuriro y’abahinzi-borozi, ndetse n’abikorera bo muri Afurika n’ahandi ku Isi, bazitabira iyo nama.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika: Kugaburira ibihugu, guhanga imirimo, no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”

Muri uyu muhango hazagaragazwa udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ibyo abantu bakwigira ku bandi, imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.

Umwaka wa 2026 wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umwaka Mpuzamahanga w’Abagore b’Abahinzi (International Year of the Woman Farmer), bityo iyi nama ikazibanda cyane ku guha abagore n’urubyiruko uruhare rugaragara mu buhinzi.

Iyi nama itegurwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, AGRA, ku bufatanye n’u Rwanda yaherukaga kubera mu Gihugu mu 2024.

Photos:

[fluentform id="3"]