sangiza abandi

Mu Rwanda uburwayi bwo gucukuka amenyo bwagabanyutseho 29%

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyatangaje ko uburwayi bwo gucukuka amenyo bwagabanyutseho 29% aho bwavuye kuri 47% bugera kuri 16% mu gihe abari bafite uburibwe bwo mu kanwa buhoraho bavuye kuri 44% bugera kuri 7%.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kugira isuku mu kanwa aho byatangiriye mu kigo cy’amashuri cya G.S Bumbogo giherereye mu karere ka Gasabo bikaba byahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zo mu kanwa.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abo mu nzego zinyuranye zirimo iz’ubuzima, uburezi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye aho kigamije kurwanya indwara z’amenyo no mu kanwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa muri rusange.

Umukozi muri RBC ukora mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura ushinzwe uburwayi bwo mu kanwa, Irene Bagahirwa, yavuze ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kwibutsa abantu ko bagomba kwita ku isuku yo mu kanwa kuko uburwayi bwaho bushobora no gukurura ubundi burwayi butandukanye.

Yavuze ko impamvu bahisemo gukorera ubukangurambaga mu mashuri ari uko bashaka ko umuco wo kugira isuku mu kanwa utangirira mu bana nabo bakazajya bawushishikariza ababyeyi babo ndetse ko bigomba guhera ku ishuri cyane ko bahafatira amafunguro.

Yagize ati “ Icyo tugamije ni uko isuku yo mu kanwa iba umuco kandi nta handi bigomba guhera ni ku ishuri abanyeshuri bagatozwa ko mu gihe cyose bamaze gufata amafunguro haba ku ishuri no murugo bagomba koza amenyo byibura kabiri ku munsi”.

Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’amenyo n’indwara zo mu kanwa, Niyibizi Fabrice, yavuze ko ikibazo gikunda kugaragara ari uko abantu bajya kwivuza amenyo ari uko uburwayi bwageze kure ku buryo biba bitagishoboka ko umuntu avurwa.

Yagize ati “ Ikibazo duhura nacyo mu bice bitandukanye by’igihugu n’uko abantu baza kwivuza amenyo ari uko uburwayi bwageze kure ku buryo usanga ubuvuzi dutanga ari ugukura amenyo aho kugira ngo tuyabungabunge kandi ari cyo twakabaye dukora kandi usanga byose biterwa n’uko abantu birengagiza isuku yo mu kanwa”.

Niyibizi yavuze ko uburwayi bw’amenyo bwibasira abantu cyane mu Rwanda ari ubwo gucukuka ndetse bukaba ari nabwo butera ingaruka zikomeye kuko butaryana ahubwo abantu bajya kwivuza ari uko iryingo ryacukutse rikenda gushira ndetse aho kurivura biba bitagishoboka uretse kurikura.

Yavuze ko abakunda kurwara indwara z’amenyo ari abari mu kigero cy’imyaka itatu kuzamura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga yatangiriye mu kigo cya G.S Bumbogo izakomeza ikagera mu gihugu hose ku buryo abanyeshuri bose bazatora umuco wo kugira isuku mu kanwa binyuze mu koza amenyo buri gihe nyuma yo kumara gufata amafunguro.

Yagize ati “ Uyu munsi twatangiye iyi gahunda yo gukangurira abantu kugira isuku yo mu kanwa ariko twahisemo kuyihuza n’ifunguro ryo ku ishuri kuko uyu muco ugomba kwimakazwa na buri muntu ariko bitangiriye mu bigo by’amashuri”.

Yasoje yibutsa abantu ko kwita ku buzima bwo mu kanwa ari ingenzi cyane kuko akanwa gafatiye runini ubuzima bwa muntu muri rusange.

Mu Rwanda, ububwayi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa biri mu mpamvu eshanu za mbere zituma abantu bajya kwa muganga. 

Ubushakashatsi bwakozwe na NCD mu 2021 bwerekanye ko mu Rwanda, abantu 57% bativuza uburwayi bw’amenyo naho 11% nibo bivuje indwara zo mukanwa mu mezi 12 uhereye igihe ubushakashatsi bwakorewe.

92.8% mu bivuje byatewe no kubabara amenyo cg ishinya, naho 1% niwe wisuzumisha bidatewe no kurwara ahubwo agamije kwirinda uburwayi bwo mu kanwa.

19% by’ababajijwe boza amenyo inshuro 2 ku munsi mu gihe 67% boza amenyo inshuro 1 gusa ku munsi, 86% mu boza amenyo bakore-sha umuti w’amenyo.

Ubusanzwe umuntu aba agomba koza amenyo byibura kabiri ku munsi; mu gitondo umaze gufata ifunguro na ninjoro mbere yo kujya kuryama ndetse ukibuka no koza ururimi kuko rubika mikorobe byinshi zituma mu kanwa hanuka.

Mu Rwanda uburwayi bwo gucukuka amenyo bwavuye kuri 47% bugera kuri 16%

Photos:

[fluentform id="3"]