sangiza abandi

“Mufate imbunda mubohore Kongo ni iyanyu” Tito Rutaremara abwira urubyiruko rw’abanyamulenge

sangiza abandi


Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye Tito Rutaremara, yasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge guhaguruka bagahangana n’ibibazo by’umutekano mucye n’akarengane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , bakabohora igihugu cyabo.

Ibi Rutaremara yabigarutseho ku wa 13 Kanama, ubwo Abanyamulenge n’abandi bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ababo bazize igitero cyagabwe ku nkambi ya Gatumba mu Burundi, ku wa 13 Kanama 2004.

Muri icyo gitero, imitwe yitwaje intwaro irimo FNL yagabye igitero ku nkambi ya Gatumba, iri hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC. Abanyamulenge bavuga ko abagera kuri 166 bishwe icyo gihe.

Mu muhango wo kubibuka, abitabiriye bagaragaje kandi impungenge z’ubwicanyi n’ibindi bikorwa byibasira Abanyamulenge ndetse n’abandi bavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bwa RDC,basaba amahanga gufata ingamba zihamye zo kurinda abasivili no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Mu kiganiro yatanze muri uwo muhango, Tito Rutaremara yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu bibazo bya RDC, asaba urubyiruko rw’abanyamulenge kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo byugarije igihugu.

Yagize ati: “Nahoze numva ngo rubyiruko muzakora iki? Nimuhaguruke mujye kubohora igihugu. Muri ahangaha hari igihugu kiri hariya abantu bararwana, nimushake mubindegere, muhaguruke mufate imbunda bariya bariyo mubafashe mubohore Kongo, Kongo ni iyanyu.”

Yakomeje avuga ko Abanyamulenge badakwiye kubona Mulenge gusa nk’iwabo, ahubwo ko RDC yose ari igihugu cyabo kandi ko bakwiye kugira uruhare mu kugishyiraho amahoro n’imiyoborere iboneye.

Rutaremara kandi yavuze ko mu gihe RDC yaba ibohowe kandi ikagira amahoro, ibyaha byakorewe Abanyamulenge byarushaho kumenyekana ndetse ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.

Yatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko kuba yaramenyekanye kandi abayigizemo uruhare bagakurikiranwa, ari urugero rugaragaza akamaro ko gutsinda no kugira ubutegetsi bushobora gushyira ibyaha ahagaragara.

Ati: “Congo ibohotse, iyi Jenoside ya Gatumba yamenyekana. Kuki iya hano ihanwa se? Ni uko twatsinze iyo dutsindwa ntabwo iba ivugwa.”

Rutaremara yavuze kandi ko kubohora RDC bidakwiye kugarukira ku bice by’uburasirazuba bw’igihugu gusa.

Yagize ati: “Ntimwibire ko bizakira ngo mwafashe ka Kivu n’ahandi oya. Mufate Katanga, Mbuji-Mayi na Kinshasa, amahoro aze, mwubake igihugu kigire amahoro.”

Ibi yabivuze mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, ibintu bimaze imyaka bitera umutekano muke n’ihunga ry’abaturage batari bacye.

Igihugu cy’u Burundi gikomeje gushyirwa mu majwi n’Abanyamulenge bavuga ko bakomeje guhohiterwa n’ingabo z’abarundi zifatanya n’iza Leta mu kugaba ibitero I Mulenge byica abaturage n’amatungo.

Hari kandi umutwe ugizwe n’abanyamulenge witwa “Twirwaneho” na wo uhanganye n’ingabo za Leta zifatanyije n’ingabo z’u Burundi aho Tito asanga badakwiye kwirwanaho gusa ahubwo bakwiye guhaguruka bakabohora igihugu cyose kikagira amahoro.


.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]