sangiza abandi

Mugiraneza Frodouard yagiye gutakambira APR FC yikandagira, imwakirana yombi

sangiza abandi

Mugiraneza Frodouard yagiye gusaba APR FC ko yamurekura aho kumutiza azi ko biri bugorane, naho APR FC ihita yemera icyifuzo cye.

Frodouard ukina mu kibuga hagati yari yinjiye muri APR FC umwaka ushize w’imikino avuye muri Kiyovu Sports.

Ni umukinnyi utarahiriwe kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina, byatumye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ihitamo gushaka uburyo umwaka yari asigaje yawukina ahandi.

Mu bisubizo yari ifite ni ukumutiza, ndetse byari byarangiye aho yari yanatijwe ikipe ya AS Kigali kimwe na Dushimimana Olivier na Elie Kategaya.

Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali ibatangaje nk’abakinnyi batijwe, nibwo hanaje ikipe ya Police FC imwifuza.

Mugiraneza Frodouard yasabwe ko yakegera APR FC akayisaba kumurekura akigira ahandi ariko abanza gutinya kuko yumvaga bizagorana cyane ko nubwo batijwe iyi kipe ari yo yari gukomeza kubahemba.

Nyuma y’uko abamushakiraga ikipe muri Police FC bakomeje kumuhatiriza, yaje kwemera atera intambwe yegera ubuyozi bwa APR FC.

Frodouard yagiye yikandagira azi ko bitari bukunde, muri make byari bimeze nko kurangiza umuhango.

Yagejeje icyifuzo cye ku buyobozi bwa APR FC, amakuru avuga ko butamugoye bwemeye gusesa amasezerano na we, bamuha urupapuro rumurekura ‘Release Letter’.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yamaze gusinyira Police FC kuyikinira imyaka 2 iri imbere, akaba asimbuye Ngabonziza Pacifique werekeje muri APR FC.

Photos:

[fluentform id="3"]