Umunyarwandakazi Mukarubega Jeannine utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabiye abaturage bo mu Karere ka Bugesera Inka 10 zizabafasha mu kwiteza imbere.
Uyu mubyeyi yatanze izi Nka binyuze mu muryango yashinze wa Rwanda Children Education Foundation ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gikorwa RCEF yahuriyemo n’inzego zibanze n’abaterankunga bawo baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyabaye ku wa Kabiri, tariki 24 Gashyantare 2026, Mukarubega yagabiye abaturage bo mu Murenge wa Ntarama inka 10 zizabafasha kwiteza imbere bakabona amata n’ifumbire.
Mukarubega avuga ko ibi bikorwa abikora mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwita ku baturage ndetse n’urukundo afitiye u Rwanda.
Ati” Iyo ukunda igihugu ntanicyo utagikorera, icyo nicyo kintu cya mbere yenda nakangurira Abanyarwanda baba hanze.”
Akomeza asaba Abanyarwanda baba hanze kuba ijwi ry’Igihugu cyabo, ndetse ko ubwo bushake aribwo yagendeyeho yiyemeza gufasha abakirimo.
Ati” Njyewe nuko natangiye kuko nabonaga ko nkwiriye kugira umumaro mu gihugu cyambyaye, mu gihugu mpfitemo amateka. Rero ni ibintu by’ingenzi kandi ni ibintu nakangurira buri wese, ndetse sinababa hanze gusa n’Abanyarwanda mu gihugu dukwiriye gufatanya ngo dukomeze kwiteza imbere.”
Mukarubega Jeanine ni umubyeyi wahisemo gukora ibikorwa biteza imbere abaturage byibanda ku burezi n’ubuzima, ndetse yagiye abikora mu gufasha Leta y’u Rwanda kwegereza abaturage ibikorwa bituma batera imbere.
Ibi bikorwa byo gufasha abikora binyuze mu mushinga wa Rwanda Children Education Foundation aho yafashije abanyeshuri barenga 170.
Si ibi gusa kuko ubu ari kubaka ivuriro mu Karere ka Bugesera rizatangira gukora mu 2026, ndetse hari n’imiryango itishoboye yahaye amacumbi yo kubamo.
Abaturage bagabiwe izo nka bavuga ko bishimishije kuko harimo abahawe inzu ndetse bakaba banorojwe Inka, ndetse ibi babikesha ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Bugesera, Ntazinda Roungine yabwiye abagabiwe Inka ko uru ari urugendo rw’ubukire batangiye.
Nyuma y’iki gikorwa, Mukarubega n’itsinda bavanye muri Leta Zunze Ubumwe basuye banunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.





