Musanze FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League).
Ni umukino wabereye kuri sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025.
Sitade yari yakubise yuzuye yiganjemo abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu baturutse imihanda yose barimo abavuye mu mujyi wa Kigali, ariko bacyuye agahinda.
Ni mu gihe abafana b’ikipe ya Musanze bari biganjemo n’aba Rayon Sports, isanzwe ari umukeba wa APR FC.
Ni ibitego byatsinzwe na Mutsinzi Charles ku munota wa 6′, Shaban Hussein Chabalala ku munota wa 20’ ndetse na Bizimungu Omar ku munota wa 40’ mu gihe ku ruhande rwa APR FC ari igitego Murangamirwa Serge wa Musanze wacyitsinze ndetse n’icya William Togui kumunota wa 87’.
Umukino wayobowe n’umusifuzi Nizeyimana Is’haq watangije ikipe ya Musanze ikina imipira miremire yagoye cyane ikipe ya APR FC.
Bigishyushye, Musanze FC yafatiranye ihene igihehebeba, ifungura amazamu ku munota wa gtanu ku gitego cyatsinzwe na Mutsinzi Charles , umupira yateye ari hagati y’ubwugarizi bwa APR FC ku mupira uvuye iburyo.
APR FC yakomeje gushaka uko yishyura ariko abasore ba Ruremesha Emmanuel bari bayitanze kwinjira mu mukino bakomeje gucungira ku mipira miremire, ku munota wa 20 Shabani Hussein ‘Tchabalala’ atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Ku munota wa 26′, APR FC yarokotse, aho Katembo Lubila wa Musanze yateye umupira, Ishimwe Pierre awukuramo n’umutwe, usubijwemo na Tchalala n’umutwe ujya ku ruhande rw’izamu. Aha izamu ryari ryambaye ubusa kuko Pierre yari yasohotse.
Ubwugarizi bwa APR FC bwagaragayeho guhuzagurika no guhagarara nabi, bwongeye kuvogerwa na Bizimungu Omar ku munota wa 40, bajya kuruhuka Musanze iyoboye umukino n’ibitego 3-0, ibintu byatunguye cyane abakunzi b’umupira w’amaguru.
Mu gice cya kabiri APR FC yagerageje kuyobora umukino ,igerageza uburyo bwinsi imbere y’izamu rya Musanze nubwo ubwugarizi bwakomeje kuba ibamba.
Abasore ba APR FC ntibacitse intege kuko batangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko ibi bitego babyishyura.
Ku munota wa 64, Murangira Serge yitsinze igitego ku mupira wari wagoye ubwugarizi bwa musanze kugeza ugiye mu izamu.
APR FC yagarukamye imbaraga, bakinana ishayaka ryo kwishyura, mu minota ya nyuma.
Ku munota wa 87 w’umukino, William Togui yishyuye igitego cya kabiri yongera kkugarurira ikizere abakunzi ba APR FC bari bihebye.
Iminota irindwi umusifuzi wa kane Dushimimana Eric yongeyeho, yabaye umusaraba kuri Musanze Fc kuko yakijweho umuriro n’abasore ba APR FC bashakaga icya gatatu cyo kwishura.
Umuzamu Nsabimana Jean de Dieu yarokoye Musanze FC ku mupira wari utewe na William Togui arasimbuke nk’agaca yikoza ibicu awushyira hejuru y’izamu.
Umukino warangiye Musanze yegukanye amanota 3 ikuye mu menyo ya rubamba, ku bitego 3-2.
Musanze FC ntiyaherukaga gutsinda APR FC kuko mu mikino itanu yaherukaga kubahuza irimo itatu bakiriye kuri Sitade ubworoherane, yose APR FC yarayitsinze.
Ni umukino wa gatatu wikurikiranya Musanze itsinze nyuma yo gutsinda Amagaju ndetse na Gicumbi.
Mu yindi mikino Police yatisnze Gicumbi 2-1 ikomeza gushimangira umwanya wa mbere. Umukino utegerejwe cyane ni uwo kuri iki cyuweru uzahuza Rayon Sports na AS Kigali, kuri sitade ya Kigali Pele saa cyenda(15h00)
Mu gihe uyu mukino utaraba, Musanze iraye by’agateganyo ku mwanya wa Kabiri n’amanota 15.
Ni mu gihe APR FC idatirimutse ku rutonde rwa Shampiyona igumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 11.








