Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gushimangira ko amahoro n’umutekano ari byo bizafasha akarere k’ibiyaga bigari kugera ku iterambere rirambye, asaba ko ibibazo by’umutekano bikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) bikemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere i Kampala ubwo yakiraga Floribert Anzuluni, Minisitiri wa RDC ushinzwe Ubufatanye n’Ibihugu by’Akarere, wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu biganiro byabo, hibanzwe ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa RDC n’ubufatanye bw’ibihugu by’akarere mu gushaka amahoro arambye.
Museveni yavuze ko amahoro ari ingenzi kugira ngo abaturage babashe gukora ibikorwa bibateza imbere, ishoramari ryiyongere ndetse n’ubukungu bw’akarere butere imbere.
Yagize ati: “Amahoro n’umutekano mu karere kacu ni byo shingiro ry’iterambere ry’abaturage bacu, kandi tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’akarere mu gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.”
Iri jambo rije mu gihe imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa AFC/M23 ikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nubwo hakomeje ibiganiro bigamije gushaka umuti wa politiki.
Mu mezi ashize, habaye intambwe za dipolomasi zirimo Amasezerano ya Washington hagati ya Kinshasa na Kigali, ndetse n’ibiganiro bya Doha hagati ya Guverinoma ya RDC na AFC/M23. Icyakora, n’ubwo habaye inama nyinshi zo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, umutekano wakomeje kuba mucye, abaturage benshi bakomeza guhunga ingo zabo kubera imirwano.
Museveni amaze igihe ashyigikira ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kidashobora gukemurwa n’intambara yonyine.
Yakunze gusaba ko habaho ibiganiro bya politiki birimo impande zose bireba, avuga ko ari byo bishobora gutanga amahoro arambye.
Uganda nayo yakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guhuza impande zishyamiranye mu karere k’ibiyaga bigari.
Mu bihe byashize, Kampala yakiriye ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23, kandi ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyigikira inzira zose zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere.








