Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagaragaje impungenge zikomeye ku buzima bw’abaturage kubera intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ubutumwa bwe bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muryango ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026.
Mushikiwabo yavuze ko ibitero bikomeje gukorerwa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, birimo Liban, Chypre, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar, bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
Yagaragaje agahinda ku miryango yaburiye ababo muri iyi ntambara, ndetse n’impungenge ku ngaruka mbi iyi ntambara ikomeje kugira ku baturage basanzwe.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF yongeraho ko uyu muryango wifatanyije n’ibihugu n’abaturage bose bahangayikishijwe n’ibi bikorwa by’intambara, anasaba abagira uruhare muri iyi ntambara kuyihagarika.
Yashimangiye ko impande zose zigomba guhitamo ibiganiro n’imishyikirano mu gushaka umuti w’amakimbirane, kandi ko amategeko mpuzamahanga agomba kubahirizwa, by’umwihariko mu kurengera ubuzima n’umutekano w’abasivili.
Ubu butumwa buje mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu karere, nyuma y’igitero cyagabwe ku wa 28 Gashyantare 2026 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel kuri Iran, cyongera impungenge ku mutekano n’ubuzima bw’abaturage b’akarere.





