Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko uyu muryango ushyize imbere gahunda yo kwigisha urubyiruko rwo mu bihugu by’ibinyamuryango ibijyanye n’ikoranabuhanga bizabafasha kubona akazi no kwiteza imbere.
Tariki ya 2-6 Ukwakira 2024 nibwo inama ya 19 y’ibihugu bivuga i Gifaransa yateranye, mu byaganiriweho harimo no kubyateza imbere urubyiruko.
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu bihe bitandukanye urubyiruko rwagiye rusaba uyu muryango gushyirirwaho gahunda zirufasha kubona imirimo, rukabasha kwiteza imbere. Imibare igaragaza ko mu 2023 urwego rw’ubushomeri mu rubyiruko rwari kuri 13% ku Isi na ho mu Rwanda buri kuri 20%.
Mushikiwabo yatangaje ko bafite gahunda ya D-Clic ifasha urubyiruko mu kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, bizabaviramo imirimo ibatunga, ibaha akazi.
Ati “Ni gahunda twifuza ko mu myaka mike tuzabasha guha amahugurwa urubyiruko 2500, iyo gahunda yaratangiye”, ikaba imaze gutagizwa mu bihugu 17 bivuga ururimi rw’Igifaransa.
Mushikiwabo avuga ko ibihugu 30 byo muri Afurika biba mu muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, OIF. Avuga ko igikwiye gukorwa cya ngombwa ar’uko ururimi rw’Igifaransa rubasha kugirira akamaro cyane urubyiruko mu bijyanye no kwitunga.”





