Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, rwakatiye Musonera Germain, wari wiyamamarije umwanya w’Ubudepite, igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50 Frws.
Uru rukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.
Rwemeje ko Musonera Germain ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside ko agomba kugihanirwa.
Rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha IBUKA indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga miliyoni 50 y’u Rwanda.
Urukiko rwategetsi Musonera Germain guha IBUKA indishyi zingana n’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda hakubiyemo amafaranga y’igihembo cya Avoka hamwe n’amafaranga yikurikirana rubanza.
Rwategetse ko asonerwa gutanga amafaranga y’amagarama y’urubanza kubera ko afunze.
MUSONERA Germain araburana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa mu Iburanisha ry’Ubushize Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Musonera Germain igifungo cya burundu.
Musonera ahakana ibyo aregwa
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Muhanga, ubwo urubanzwa ruheruka kuburanwa, bwasobanuye ko Musonera Germain yayoboraga urubyiruko muri Komini Nyabikenke, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko yari umwe mu bategetsi bavugaga rikumvikana icyo gihe.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko usibye uwo mwanya yari afite, yari anafite akabari Interahamwe zanyweragamo zivuye kwica Abatutsi, ndetse akaba yaratunze imbunda ebyiri.
Musonera Germain ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye kwiga.
Uretse gusabirwa gufungwa burundu, IBUKA yasabaga indishyi z’akababaro za miliyoni 500Frw







