Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ikibazo abahinzi b’urusenda bagaragaje cy’uko hari umusaruro mwinshi wangirika mu gihe cyo kurwanika kigiye gukemuka mu gihe cya vuba.
NAEB itangaje ibi mu gihe abahinzi mu turere dutandukanye bamaze igihe bagaragaza ko bahangayikishijwe n’iyangirika ry’urusenda cyane cyane mu gihe cyo kwanika urwo basaruye.
Ibi byakunze kugarukwaho n’abahinzi b’urusenda bakorera mu ma koperative yo mu Turere twa Bugesera na Nyagatare, bagiye bagaragaza ko umusaruro wabo wangirika mu gihe cyo kuwumisha bitewe no kutagira ibikoresho bigezweho.
Abahinzi basabaga leta kubafasha kugira uburyo bwiza bugezweho bubafasha kwanika umusaruro kuko bakoresha uburyo busanzwe bwo kurwanika hasi, ibyo bagaragaza ko bibatera igihombo kuko hari urwangirika.
Aba bahinzi b’urusenda basabaga ko ibikorwaremezo bibafasha kubungabunga umusaruro wabo byakwihutisha kuko kuba ntabihari bihagije bituma bagurisha urusenda rutumye kandi ntanyungu bakuramo kuko bibahendesha.
Mu gushakira umuti iki kibazo, NAEB yagaragaje ko hashyizweho ingamba zigamije gukemura iki kibazo binyuze mu mushinga wo gufata neza umusaruro no kunoza uruhererekane rw’inyongeragaciro.
Ibi byasobanuwe n’Umuyobozi w’uyu mushinga, Rusingizandekwe Aimable, aho yatangaje ko bari gukorana n’abahinzi b’urusenda bya hafi kugira ngo bafatanye kugabanya iyangirika ry’umusaruro warwo.
Rusungizandekwe yavuze ibikorwa by’ingenzi by’uyu mushinga harimo kongerera ubushobozi abari mu buhinzi bw’urusenda n’imboga bibumbiye mu makoperative harimo kubaha amahugurwa atandukanye ajyanye n’uko bakwita ku musaruro basarura.
Yagize ati “Ubu twatangiye guhugura abahinzi bibumbiye mu makoperative atandatu aho hazahugurwa abasaga 6000 ndetse kuri ubu tukaba tumaze guhugura 75% byabo.”
Akomeza agira ati “Bimwe mu byo tubahuguramo harimo uburyo bwo guhinga neza kuko ubwiza bw’umusaruro butangirira mu murima, uburyo bwo gusarura, uburyo bwo kumisha ndetse n’uko bacunga amakoperative”.
Yatangaje ko mu buryo bwo kumisha ari naho hari ikibazo cyane, bategereje ko inyubako zuzura kugira ngo hatangwe andi mahugurwa yihariye, ndetse yongeraho ko hari abagiye kwiga muri Korea y’Epfo ibijyanye no kumisha urusenda n’ibitunguru hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yavuze kandi ko hari kubakwa ubwanikiro bwitezweho kuzakemura ikibazo cyakunze kugaragazwa n’abahinzi batandukanye.
Ututere turimo; Bugesera, Nyagatare, Rulindo, Rubavu na Kigali ku rwego rw’igihugu hubatswe inyubako zizashyirwamo imashini zatwaye agera kuri miliyari 5 Frw zizakoreshwa mu gutunganya urusenda aho zizatangira gukora mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.
Abohereza umusaruro w’urusenda mu mahanga bagagaza ko ibi bizabafasha kongera ingano y’urwo bohereza ku isoko mpuzamahanga bityo n’amadovize igihugu kinjiza akiyongera.
Imibare itangazwa na NAEB igaragaza ko kuva mu 2020 kugera mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 10 aho rwinjije asaga miliyari 42 Frw.
Itangaza ko kandi igihombo cy’urusenda cyari ku kigero cya 17.2% kigomba kuzaganyuka kikagera ku 8.7% mu gihe izi nyubako zizaba zimaze kubakwa zigatangira gukoreshwa.








