Uwase Kelia akaba umufasha wa Byiringiro Lague, rutahizamu w’ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yibukije umugabo we urwo amukunda ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Uwase yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 16 ifoto ye ari kumwe n’umugabo we Byiringiro Lague, maze ayiherekesha amagambo yuje urukundo.
Ati “Ndagusengera ngo Imana iguhe umugisha mu byo ukeneye byose kugira ngo ubeho neza kandi ufite amahoro atangwa n’Imana.”
Ni ubutumwa Byiringiro Lague yaje kumusubiza ashyiraho akamenyetso k’ingufuri n’urufunguzo nk’ikimenyetso cy’uko umugore we Kelia ariwe ubitse umutima we.
Byiringiro Lague na Uwase Kelia barushinze mu mwaka w’i 2021, Imana ikaba yarabahaye umugisha w’abana babiri, umuhungu n’umukobwa.
Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bagize umuriri ndetse no gukundwa byagahebuzo mu myaka itanu ishize muri ruhago Nyarwanda.
Uyu rutahizamu warikumwe n’Amavubi mu mikino ya CHAN 2021, yamamaye cyane ubwo yari mu ikipe ya APR FC hagati ya 2018-2023 nyuma yaho yaje kuyivamo yerekeza muri Suwede mu ikipe ya Sandviken IF yaje kuvamo muri 2025 agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police Fc ari nayo akinira uyu munsi wa none.









