sangiza abandi

Ndishimye gutsinda APR FC kandi nzahora nyitsinda – Kwitonda Alain Bacca

sangiza abandi

Kwitonda Alain Bacca wahoze akinira APR FC akaba ubu ari muri Police FC, yavuze ko yashimishijwe no kuba umukino wa mbere yahuye n’iyi kipe yahozemo bayitsinze kandi akaba yizera ko bazahora bayitsinda.

Wari umukino wa gicuti APR FC yahozemo yaraye ihuriyemo na Police FC, maze urangira batsinze iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino, Bacca yabwiye UMUNOTA ko yishimiye gutsinda APR FC kandi ariko bizahora.

Ati “Ndishimye cyane gutsinda APR FC, kandi no muri shampiyona nzayitsinda.”

Yakomeje avuga ko ubu muri Police FC yishimye, ibintu bigenda neza nta kibazo na kimwe.

Ku itandukaniro riri hagati ya APR FC na Police FC arimo, yavuze ko ntaryo uretse umwenda wonyine.

Ati “Njyewe nemera ko ikipe zose ari zimwe itandukaniro ari mu mutwe, niba ugiye ahantu wowe ugakora nk’uko wakoraga, sinumva ko kuva muri APR FC ukajya muri Police FC hari igihinduka, ni ibintu bimwe ahubwo mvuga ngo ni umwenda uba utandukanye.”

Gusa akurikije APR FC bakinnye, yavuze ko ikomeye ari akantu gato ko guhindura ndetse abona izatsinda Rayon Sports igatwara igikombe cya Super Cup.

Kwitonda Alain Bacca yari amaze muri APR FC imyaka 4 kuko yayigezemo muri 2021 avuye muri Bugesera FC, ubu akaba yarasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]