sangiza abandi

Ngoma: Ubuyobozi bugiye gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi

sangiza abandi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yihanganishije imiryango y’abuze ababo bakubiswe n’inkuba mu Murenge wa Jarama, mu karere ka Ngoma, yizeza abaturage ko bagiye gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi.

Ibi yabitangaje mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro abantu icyenda bishwe n’inkuba .

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo, ashimangira ko ubuyobozi bugiye gushyira imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi.

Ati ” Twibukiranye ko iyo ibi byago bitubayeho hari isomo bidusigira. Ese aho twibuka ko igihe cy’imvura inkuba ishobora gukubita ? Ese twibuka ko dukangurirwa kutavugira kuri telefoni mu mvura, tukugama munsi y’ibiti. Inzego nazo zigakurikirana ko ahantu hahurira abantu benshi hagombye kuba hari imirindankuba ariko ndabizeza ko tuzakomeza gufatanya n’inzego zibishinzwe .”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, yahumurije imiryango y’ababuze ababo, avuga ko leta izababa hafi.

Ati ” Twagira ngo dukomeze kwihanganisha imiryango yabuze aba bavandimwe ariko nk’ubuyobozi bw’akarere twamaze gusesengura imibereho y’iyi miryango, abafite ibibazo twarabamenye kuko dufite umwana wabuze nyina kandi papa we nta wuhari, tukagira n’umwana w’uruhinja wasiganye na se, tukagira umusaza n’umukecuru babuze umwana n’umwuzukuru n’abandi bose babashamikiye.”

Yakomeje agira ati “Abo bose nyakubahwa guverineri turabizeza ko dukomeza kubaba hafi kugira ngo dukurikirane ubuzima bwabo,imibereho yabo. Niba abana bigaga ishuri bakomeze bige nta kindi kibazo kibayeho ndetse n’iyo miryango dukomeze kuyishyigikira nkuko twakomeje kubikora iki kibazo kikiba.”

Tariki ya 4 Mutara 2026 nibwo abaturage bari bavuye mu gishanga cya Jarama guhinga abandi bavuye gusarura bakubiswe n’inkuba ibasanze hejuru i musozi ubwo bari bugamye mu nzu ikoreshwa n’imboni z’umutekano.

Iyo nkuba yakubise abaturage basaga 15, abagera ku icyenda bahita bitaba Imana, abandi bajyanwa kwa muganga.

Guverineri Rubingisa ashyira indabo kuri ba nyakwigendera

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]