Umubyeyi w’imyaka 22 wavaga i Nyamagabe, yerekeza i Rubavu yabyariye mu modoka itwara abagenzi ya Coaster.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 10 Ugushyingo 2025, ubwo uyu mubyeyi yafatwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero ahitwa Kazabe.
Ubwo uyu mubyeyi yari afashwe n’ibise, imodoka yahagaze abagenzi basohoka mu modoka, ku bw’amahirwe hahita hagera imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kabaya, yerekezaga kuri CHUK, barayihagarika, umuganga wari uyirimo atangira kumufasha kubyara, ari muri coaster.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhororo, Dr. William Namanya ,yabwiye Umunota ko yaba umwana n’umubyeyi bose bameze neza.
Ati “ Ambulance niyo yamuzanye, baramwakira nkuko bakira ababyeyi bandi bose, bamushyira mu Bitaro kugirango bakore igenzura ry’umwana n’umubyeyi. Kugeza ubu umwana n’umubyeyi baracyari aho kandi umwana ameze neza kuko iyo avutse akarira, agahita yonka, biba bigaragara ko ameze neza. Nta kibazo kigeze kigaragra mu mivukire ye.”
Umuyobozi w’ibitaro yavuze ko uyu mubyeyi ubyaye inda ye ya mbere, agikurikiranwa bityo akazasezererwa nyuma y’iminsi ibiri.
Yongeraho ko akimara kubyara, umugabo we n’umuryango we bahise bohereza amafaranga kugirango abashe kwitabwaho neza.
Yashimye urwego rw’Ubuvuzi rugezeho mu Rwanda,ashimangira ko inzego zose z’ubuzima zihora ziteguye.
Ati “Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye imbere. Hari abajyana b’ubuzima baba bari ku Midugudu,hari abaganga b’Ibigo Nderabuzima cyangwa baba bari ku Bitaro, hari Ambulance zitabara igihe cyose bayikeneye. Ihumure ni uko aho wagera hose, ukagira ikibazo , watabaza abo bajyanama b’ubuzima, baba biteguye nabo bagahamagaza imbangukiragutabara . Umunyarwanda cyangwa undi uri mu Rwanda wagira ikibazo cyerekeranye n’ubuzima, ahita ahamagara kandi bakamutara vuba vuba.“
Dr Namanya yashimiye abari kumwe muri Coaster n’Imbangukiragutabara bya Kabaya, byatabaye hakiri kare ndetse n’umuryango we wamufashije akimara kubyara.”
Ati “ Habayeho ubufatanye bw’inzego zose, kuva ku bantu bari muri Ambulance, ku baganga bamufashije muri icyo gihe, abamwitayeho n’ababyeyi be b’aho yashatse , byatumye bigenda neza.”







