sangiza abandi

“Ni inzira ya Jenoside si inzira y’umusaraba,mujye mukoresha imvugo ikwiye”-Minisitiri Bizimana

sangiza abandi

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko inzira y’umusaraba ari gahunda Yezu yahisemo yo gucungura abantu, bityo asaba abanyarwanda kuyitandukanya n’inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Benshi hirya no hino mu gihugu  mu batanga ubuhamya n’abavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi usanga iyo bagiye kuvuga urugendo cyangwa inzira iruhije banyuzemo babyita inzira y’umusaraba.

Ubusanzwe inzira y’umusaraba izwi ni inkuru ivugwa muri Bibiliya y’uwitwa Yezu bivugwa ko yari umwana w’Imana ngo woherejwe kugirango acungure abatuye isi.

Mu kubacungura yemeye kwitanga ngo yicwe,bityo urugendo yakoreshejwe ava aho yafatiwe kugera ku musozi yabambiweho ibyo bikaba ari byo byitwa “INZIRA Y’UMUSARABA” aho na n’ubu amadini ya gikirisitu by’umwihariko Kiliziya bajya bakora urugendo rwiswe inzira y’umusaraba bibuka iby’urupfu rwa Yezu.

Aha rero ni ho Minisitiri bizimana asanga iyi nzira y’umusaraba ivugwa muri bibiliya yari yarateguwe ndetse na Yezu wayikoreshejwe byari amahitamo ye,bityo agasaba abantu kubitandukanya n’inzira y’ubugome Abatutsi banyuzemo bicwa muri Jenoside kuko bo batahisemo kwicwa.

Ubwo hibukwaga abari abakozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’amashyirahamwe (MIJEUMA), abakoraga siporo by’umwuga, abahanzi, urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi,Minisitiri Bizimana yasabye abantu kujya batandukanya inzira y’umusaraba ya Yezu, n’inzira ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bizimana yagize ati”Inzira y’umusaraba ni amahitamo Imana yahisemo yohereza Yezu ngo aze kuturokora yabihisemo.Ntabwo Abatutsi bigeze baremerwa kuzarimburwa ntabwo bahisemo gukorerwa Jenoside.

Ni inzira ya Jenoside ni Jenoside mujye mutinyuka twigisha ntibavuga bavuga ,ibintu mujye muvuga uko byitwa”

Dr. Bizimana yavuze kandi ko abavuga umuhango wo kwibuka na byo atari byo,kuko umuhango ari akantu ko kwikiza kadafite icyo gasobanuye ,bityo  abantu bakwiye kujya bavuga ‘’IGIKORWA CYO KWIBUKA”

Yibukije kandi abavuga ngo inkotanyi muri 1990 zateye igihugu ko atari byo kuko hatera uje kugira nabi,ahubwo bakwiye kuvuga ko “ZATANGIJE URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU” aho zari zije kurwanya akarengane n’urwango.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]