Mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma aho minisiteri eshatu zabonye abayobozi bashya. Muri zo harimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yakozwemo impinduka zikomeye kandi zihariye kuko yahawe abaminisitiri batatu.
Muri Minisiteri y’ibikorwaremezo hashize iminsi havugwa kudidindira kw’imishinga imwe n’imwe irimo; imihanda, ingomero n’inyubako zadindiye, bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage ndetse bikanahombya Leta akayabo.
Mu mpinduka zakozwe muri MININFRA, Perezida Kagame yagize Murwanashyaka Damien Minisitiri w’lbikorwaremezo, Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien bagirwa Abanyamabanga ba Leta muri iyi Minisiteri.
Akazi gategereje abayobozi bashya
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’ubugenzuzi bw’Inteko Ishinga Amategeko byagiye bigaragaza iyi mishinga yagaragaje ko igihugu gihomba amafaranga menshi biturutse ku idindira ry’imishinga imwe n’imwe aho hari itinda gutangira n’iyindi itangira ariko ntirangirire igihe cyagenwe.
Ibi byagaragajwe nk’imwe mu mpamvu ikoma mu nkokora umuvuduko w’iterambere n’itangwa ry’izindi serivisi.
Muri raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026 hari imishinga 32 y’amasezerano ya Leta ifite agaciro ka miliyari 177.14 Frw ikaba yararengeje igihe cyo kurangira, aho amwe mu masezerano yatinze gutangira kugeza ku myaka itandatu.
Igaragaza kandi amasezerano 119 yatinze gushyirwaho umukono; afite agaciro ka miliyari 684.56 Frw, bikaba byarahagaritse ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’imishinga ku gihe.
Hari nanone Imishinga 6 y’abaterankunga; ifite agaciro ka miliyari 399.91 Frw yamaze gusinywa ariko imirimo ikaba itaratangira. Ndetse hakaba hari n’imishinga 23 y’ubwubatsi yahagaze itarangiye ifite agaciro ka miliyari 19.02 Frw.



Imishinga yo kubaka imihanda yadindiye ikeneye gukorwa
Hari umuhanda Kigali-Muhanga wagombaga kwagurwa mu 2023 ukaba waragombaga kubakwa mu bice bibiri aho igice cyawo cya mbere byari biteganyijwe ko kizakorwa kikava i Kigali kikagera ku Kamonyi ahitwa Bishenyi, hagakurikiraho ikiva Bishenyi kikagera mu mujyi wa Muhanga.
Nubwo byari biteganyijwe gutyo ariko siko byagenze ndetse byatumye uyu muhanda w’ibirometero 46 uhuza umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo ukomeza kwangirika.
Uyu muhanda wagombaga kuzura utwaye asaga miliyari 140 Frw.
Hari kandi umushinga wo kwagura umuhanda w’ibirometero 10 uva kuri Prince House ukagera i Masaka wo ukaba ufite agaciro ka miliyari 80 Frw.
Imirimo yo gutangira kwagura uyu muhanda yagombaga gutangira mu 2022. Ubwo hakorwaga isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga muri Mata 2026 hasanzwe bakiri mu bikorwa byo kwimura abaturage.
Undi mushinga wadindiye ni uwo kubaka Umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro, uzahuza Akarere ka Bugesera na Ngoma.
Uyu muhanda ni umwe mu imaze igihe kinini yubakwa aho kuri ubu kuva Bugesera ugera mu Gishanga cya Gashora gihana imbibi na Ngoma imirimo yarangiye neza,ariko ku gice kiri gukorwa mu karere ka Ngoma usanga ahantu henshi hatari hashyirwamo kaburimbo, ku buryo bitera benshi kwibaza icyabuze.
Ni umuhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, aho uzuzura utwaye miliyari 64 Frw bikaba byari biteganyijwe ko uzuzura mu 2023.

Imishinga yo kubaka ibitaro n’amashuri
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iragaragaza ko imishinga yo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo bijyanye n’ubuzima ari yo yadindiye kurusha iyindi.
Iyi raporo igaragaza ko mu mishinga ya Leta yagenzuwe, imishinga itandatu yabonye amafaranga y’abaterankunga, ndetse ikaba yaragombaga gutangira, ariko igakererwa amezi agera kuri 31, hafi imyaka itatu.
Muri iyo mishinga harimo uwo kubaka ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero, uwo kuvugurura Ibitaro bya Kabgayi muri Muhanga ndetse n’ibya Ruhengeri muri Musanze, yihariye Miliyari 239.2 Frw. Iyi mishinga yose imaze hagati y’amezi 19 na 28 itegereje gutangira.
Aha kandi, hari amashuri y’imyuga yo mu Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, ndetse na Muhororo, Akarere ka Ngororero, yagenewe Miliyari 10.4 Frw, akaba amaze gukererwa amezi 31.

Indi mishinga minini ihanzwe amaso…
Imwe mu mishinga ihanzwe amaso n’Abanyarwanda benshi uwo kuvugurura gare ya Nyabugogo ikajyanishwa n’igihe aho ibikorwa byo kubaka iyi gare byagombaga gutangira mu 2025 ariko nanubu bikaba bitaratangira.
Byari biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iyi Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka wa 2025 ikazarangira mu 2027.
Mu Ugushyingo mu 2017 nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura Gare ya Nyabugogo ikubakwa mu buryo bugezweho.
Icyo gihe gahunda yari ihari ni uko umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko wagiye udindira.
Umujyi wa Kigali wari waratangaje ko uyu mushinga wagombaga gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete itwara abantu n’ibintu ya RFTC kuri miliyari 45 Frw. Gusa nyuma waje gutangaza ko byahindutse.
Hari nanone umushinga wo kubaka urugomero rwo kuhira imyaka, no gutanga amashanyarazi, Muvumba Multipurpose Dam mu Karere ka Nyagatare, wagenewe Miliyari 102.7 Frw, ubu ukaba umaze 60% by’igihe wateganyirjwe, nyamara imirimo imaze gukorwa ubu ikaba iri kuri 55%.
Uyu mushinga waje kugarukwaho n’Umukuru w’Igihugu aho yabajije impamvu mu ishyirwa mu bikorwa ryawo hashyizwe mu bikorwa igice kimwe cya wo cyo kuhira ariko icyo gutanga amashanyarazi ntigikorwe.
Mu mpamvu zatanzwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa harimo kwibagirwa ibyo Perezida Kagame yavuze ko ari icyaha gikomeye kuba umuyobozi yakwibagirwa guha amazi abaturage. Ati “impamvu zitera ibi byose, “abayobozi ni abirasi, kandi biratana ubusa.”
Kugeza ubu, imirimo yo kubaka urugomero igeze kuri 55%, kandi abawushyira mu bikorwa bateganya ko muri Werurwe 2027 iyo mirimo yose izaba yararangiye, harimo n’igice cy’amashanyarazi aturuka ku rugomero (Hydropower component).
Hari umushinga wo kubaka uruganda rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo ya Kabiri. Nubwo imirimo yo kurwubaka irimbanyije aho igeze kuri 69% uyu mushinga na wo wagiye uhura n’imbogamizi zitandukanye zatumye utarangirira ku gihe cyari gateganyijwe bwa mbere.
Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye mu 2022 bikaba biteganjijwe ko izarangira mu 2024 aho ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 43,5, igihe imirimo yo kurwubaka izaba irangiye.
Nubwo hari imishinga minini yagiye idindira, Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari y’ibikorwaremezo bigezweho hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu bigeze kuri 91% muri rusange.














