sangiza abandi

Gicumbi: Abaturage baratakambira Leta ku gukomorerwa kwenga Ikigage

sangiza abandi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi baratakambira leta basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kwenga no gucuruzwa inzoga gakondo nk’ikigage, urwagwa n’ubushera.

Abaturage baratakamba vbavuga ko guhagarika inzoga gakondo nk’ikigage bishobora gutuma hari abishora mu kunywa inzoga zitemewe zinjizwa mu gihugu ziturutse mu bihugu by’abaturanyi.

Aba baturage bavuga ko nyuma y’uko ibikorwa byo kwenga no gucuruza inzoga gakondo byakajijwe kubera impungenge z’isuku n’ubuziranenge, bamwe batangiye kwitabaza Kanyanga na Waragi zinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

By’umwihaniko ni abatuye mu mirenge igize aka karere ka Gicumbi yegereye umupaka.

Abaturage bavuga ko izo nzoga zitemewe zinjizwa n’abantu bazwi nk’abarembetsi, cyane cyane mu masaha y’ijoro, ku buryo hari n’abajya kuzinywera hakurya y’umupaka,abandi bakazinywera mu bihuru

Undi muturage yagize ati: “Ubu mu kanya nka saa saba cyangwa saa cyenda z’ijoro abarembetsi baba bari kudiridiza birukanka, ugasanga abaturage barazinywera mu bihugu kandi abayobozi bakabimenya. Ariko babona umuntu wicaniye agashera ngo agiye gushigisha, ngo ako ni ko bakamena.”

Iki kibazo ngo ntikigarukira mu gace kamwe gusa, kuko abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi bavuga ko nibakomeza kubuzwa gukora inzoga gakondo mu buryo boroheje, bashobora gukomeza kwerekeza ku nzoga zitemewe.

Basaba ko inzoga gakondo zipimwa
Aba baturage bavuga ko aho guhagarika burundu inzoga gakondo, hakwiye kubaho uburyo bwo kugenzura ubuziranenge bwazo. Basaba ko zajya zipimwa kugira ngo hamenyekane niba nta bindi bintu byangiza ubuzima byongewemo.

Bagereranya ibi n’uburyo amata ajyanwa ku ikaragiro, aho abanza gusuzumwa kugira ngo hamenyekane ubuziranenge bwayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko ikigage, urwagwa, ubushera n’umusururu bitaciwe, ahubwo ko ababitunganya mu rwego rw’ubucuruzi basabwa kubahiriza ibisabwa n’amategeko, cyane cyane ibijyanye n’isuku n’ubuziranenge.

Avugana na Radio 1 yagize ati: “Ndavuga ikigage, ndavuga urwagwa, ndavuga ubushera, umusururu, ntabwo byaciwe. Ariko noneho ababikora ku rwego rwo gushaka gucuruza, abo basaba kugira ibyo basabwa kuzuza mu buryo bwubahirije amategeko.”

Yakomeje avuga ko n’umuturage ushaka gutegura inzoga gakondo mu birori bye ashobora kubimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu kugira ngo ibikorwa bikorwe mu buryo bwubahiriza isuku.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza impaka ku buryo bwo guhuza kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaha inzoga gakondo bamaze igihe bakoresha.

Mu gihe abaturage basaba ko habaho igenzura ry’ubuziranenge aho kubuza, ubuyobozi bwo busobanura ko icyangombwa ari ukubahiriza ibisabwa kugira ngo izo nzoga zikorwa kandi zinywebwe mu buryo butabangamira ubuzima bw’abaturage.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]