Tariki 17 Kanama 2022 nibwo inkuru mbi y’akababaro yatashye mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko umwe mu bahanzi bari bagezweho ndetse ufite ubuhanga mu muziki, Yvan Buravan, yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.
Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza, nyuma yo kubanza kwivuriza mu Rwanda mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bihererye Kacyiru no muri Kenya.
Yvan Buravan yatabarutse afite imyaka 27 y’amavuko kuko yavutse mu 1995, avukira i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu rwego rwo gukomeza kumwibuka, kuri uyu munsi muri Atelier du Vin harabera igitaramo gihuriramo umuryango, inshuti, abakunzi, n’abandi bahanzi bagenzi ba Buravan mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwe.
Iki gitarambo cyateguwe na YB Foundation binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Turikumwe’ bugamije gukoresha umuziki, inkuru no guhurira hamwe kw’abantu benshi mu rwego rwo kwifatanya n’abantu barwaye kanseri.
Byamaze kwemezwa ko abahanzi Ish Kevin bakoranye indirimbo ‘VIP’ na Uncle Austin wagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Buravan ari bamwe mu bahanzi baraza kuririmba muri kino gitaramo.
YB Foundation yashinzwe mu rwego rwo guha icyubahiro no gusigasira ibigwi bya Yvan Buravan iranateganye gusohora indirimbo Yvan Buravan yasize adasohoye mu rwego rwo gukomeza kumuzirikana no kumenyekanisha ibihangano bye ku bantu benshi.
Yvan Buravan yitabye Imana amaze gusohora indirimbo ‘Big Time’ kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 5 kuri YouTube ariko nyuma y’urupfu rwe hakomeje gusohoka indirimbo ze yasize adasohoye zirimo ‘Ituro’, ‘VIP’, ‘Already Made’, ‘Intango y’ubumwe’ ya Junior Rumaga yarimo n’abandi bahanzi nka Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg ndetse n’izindi.
Yvan Buravan yatangiye kumenyekana cyane muri 2016 mu ndirimbo nka ‘’Malayika’, ‘Bindimo’, ‘Ni njye nawe’ n’izindi, agakundirwa ijwi rye ryiza n’amagambo ye meza by’umwihariko mu ndirimbo z’urukundo.
Uyu muhanzi wari umaze gukundwa by’agahebuzo mu Rwanda, yanditse amateka no ku ruhando mpuzamahanga yegukana igikombe cya Prix Découvertes RFI muri 2018 ndetse niwe munyarwanda rukumbi kugeza ubu wacyegukanye, iki gihembo gitangirwa mu Bufaransa gihabwa umuhanzi mwiza wo muri Afurika uba ukizamuka ndetse agaragaza impano idasanzwe.
Bitewe n’ubuhanga bwe mu njyana ya Afro, RnB na Pop nibyo bituma benshi Yvan Buravan yaranze kubava mu mutwe.









