Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2015-2023 yitabye Imana afite imyaka 82, aguye mu bitaro byo mu Mujyi wa London mu Bwongereza aho yari arwariye.
Urupfu rwe rwemejwe n’ibiro bya Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ndetse bahita batangaza ko hatangiye kurebwa uko umubiri we wagarurwa mu gihugu, ari naho uzashyingurwa.
Buhari yayoboye Nigeria manda ebyiri kuva mu 2015 kugeza mu 2023, gusa yabaye n’umuyobozi w’igisirikare cya Nigeria kuva mu 1983 kugeza mu 1985. Yamenyekanye cyane nk’umuyobozi w’intangarugero mu kurwanya ruswa muri Afurika ndetse yari “Umuhuzabikorwa wa Afurika Yunze Ubumwe mu kurwanya ruswa” (AU Anti-Corruption Champion).
Perezida Buhari yagiranye imikoranire n’umubano mu bya dipolomasi wihariye n’u Rwanda ubwo yari ku butegetsi. Ubwo Buhari yatsindaga amatora ya Perezida mu 2015, Perezida Kagame ari mu bitabiriye irahira rye.
Mu 2019 Perezida Kagame yasuye Nigeria ubwo yitabiraga Inama ya National Democracy Day, Anti‑Corruption Summit yabereye Abuja, ayihuriramo na Perezida Buhari. Icyo gihe Perezida Kagame yatanze ikiganiro ashimira uruhare rwa Buhari mu kurwanya ruswa no guteza imbere uburenganzira bwa rubanda.
Kuri uwo munsi Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Buhari wari umaze gutorwa muri manda ya kabiri, yongeraho ati “Ndagira ngo nongereho ko Perezida Muhammadu Buhari ni Intumwa yihariye ya Afurika Yunze Ubumwe mu rugamba rwo kurwanya ruswa.”
Nyuma y’uwo munsi kandi Perezida Kagame yitabiriye irahira rya manda ya kabiri ya Perezida Buhari ryabereye i Abuja.
Muri Kamena 2022, Buhari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zihuriye mu Muryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Icyongereza, 26th Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM) yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Icyo gihe yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yashyize indabo ku hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, asaba ko Abanyarwanda basigarana amahoro n’ubwiyunge.
Yagize ati “Amahano u Rwanda rwanyuzemo atwigisha ko urwango n’ivangura bidafite aho bitugeza. Isi yose ikwiye kwiga isomo ryo kwihangana n’ubwiyunge rituruka ku Rwanda. Amahoro arubakwa.”
Yagiranye kandi ibiganiro n’itsinda ry’Abanya-Nigeria baba mu Rwanda, abaha inama ku ruhare rwabo mu iterambere ry’ibihugu byombi.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Perezida Buhari, u Rwanda na Nigeria byasinyanye amasezerano atandukanye arimo koroshya ingendo, RwandAir igakora ingendo zijya Lagos inshuro eshatu mu Cyumweru, hasinywe amasezerano y’amabanki, nka Access Bank yashinze amashami muri Kigali ndetse byazamuye ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho abasirikare b’u Rwanda bahawe amahugurwa muri Nigeria Defence Academy; ayo gufashanya mu burezi n’ubuzima, aho Nigeria yohererezaga u Rwanda abakozi b’inararibonye muri izi nzego binyuze muri Porogaramu ya Technical Aid Corps.
Mu 2022 Nigeria n’u Rwanda byabaye ibihugu bya mbere ku Mugabane wa Afurika bisinye amasezerano ya Artemis Accords yo gukorana mu bugenzuzi bw’ikirere no mu bushakashatsi bwo mu isanzure binyuze mu Kigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA.






