sangiza abandi

Nigeria yashyize umucyo ku ifoto ya Perezida Kagame na Tinubu basangira

sangiza abandi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Nigeria, byahakanye amakuru avuga ko ifoto igaragaza Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafatiwe i Paris ibagaragaza basangira yaba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukuboza 2025 n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Nigeria ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, Temitope Ajayi.

Ni nyuma yuko byinshi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye impaka ku kuri kw’iyo foto yari yakoreshejwe igaragaza Perezida Tinubu na Perezida Kagame bicaye ku meza basangira.

Ajayi yasobanuye ko iyi foto yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rw’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Nigeria, Bayo Onanuga, nyuma ikaza gushyirwa kuri mbuga za Perezida Tinubu, ari ifoto ya nyayo yafatiwe mu nama y’akazi yabereye i Paris, ku Cyumweru, aho aba ba Perezida bombi bahuriye.

Ati “Inkuru zivuga ko ifoto ya Perezida Bola Tinubu na Perezida Paul Kagame yafatiwe i Paris ejo hashize yaba yarakozwe n’ubwenge buhangano, AI ntabwo ari byo. Ibyatangajwe n’ibitangazamakuru n’ibitekerezo byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni ugusobanura nabi amakuru y’ibyabaye.”

Ajayi yakomeje asobanura ko ku Cyumweru, Perezida Tinubu na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro bagasangira ifunguro rya saa sita, nyuma bakaza gusangira ifunguro rya ni mugoroba ryari ryateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Yongeyeho ko ifoto yagiweho impaka yafatiwe kuri telefoni ngendanwa, bituma ubuziranenge bwayo buba buke, nyuma hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano mu kongerera ubwiza ifoto kugira ngo igaragare neza, bitavuze ko yaba yarakozwe na AI.

Ati “Ifoto ni iya nyayo kandi ntabwo yakozwe na AI nk’uko byavuzwe. Ufotora yakoresheje ‘Grok’ mu kuyinoza no kuyisukura neza. Ibyo ntibikwiye kuba impamvu yo kuvuga ko ari ifoto yakozwe n’Ubwenge Buhangano.”

Ajayi yanenze bimwe mu bitangazamakuru byihutiye kwemeza ko ifoto ari impimbano, avuga ko abanyamakuru n’abanditsi bakwiye kubanza gushaka ibisobanuro byimbitse mbere yo kugira amakuru atangazwa.

Ati” Uwanditse inkuru cyangwa wayisohoye yari akwiye kubanza kubaza no gushakisha ukuri mbere yo gufata umwanzuro utari wo.”

Photos:

[fluentform id="3"]